Abaturage bahoze mu gisirikare cy’u Burundi barashinja Leta ko batigeze babateganyiriza mugihe bari mu kazi ka Leta none nyuma yo kukavaho inzara ikaba igiye kubanogonora kubera ubukene.mugihe Minisitiri ubashinwe we yabavaniye inzira ku murima ko ntacyo Leta izabafasha.
Aba bahoze mu Gisirikare cy’u Burundi bagaragaje iki kibazo ni abatuye mu Ntara ya Bubanza aho bagaragaje ko babayeho mu buzima bushaririye nyuma yo gutereranwa na Leta by’umwihariko abakabitayeho.
Iki nicyo bahera ho bavuga ko batakabaye babayeho nabi mu gihe batanze ubuzima bwabo barengera igihugu bamwe bakabikuramo ubumuga ariko bakaba babayeho nabi.
Ibi babigaragaje mu ntangiriro z’iki cyumweru,ubwo baturaga ikibazo cyabo Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba mu Burundi, Ir Tribert Mutabazi ko bafite umutima uhagaze kubera ubuzima bugoye burimo kutagira ubwishingizi mu kwivuza, aho kuba ndetse ko n’ifunguro baricyesha Imana.
Aba bademobe babwiye Minisitiri Ir Tribert Mutabazi ko igihugu barwaniye kiri gutera imbere bo bagasubira inyuma kurushaho.
Hari uwatanze ikibazo avuga ko yakoreye Leta imyaka 36 (1960-1962) ariko yasezererwa agasanga mu kigega cya INSS afitemo amafaranga atarenga 300 FBU.
Gen Maj Emmanuel Miburo uyobora INSS yavuze ko iyo dosiye ayizi ko mu myaka 36 uwo mu Demobe yakoreye igihugu yateganyirijwe imyaka ibiri gusa.
Yagize ati “Nicyo gituma babonye yahawe amafaranga macye, kubera ko babaraga ku mushahara yahembwaga n’ayo bamuteganyirije.”
Abademobe bavuga ko ubwo bajyaga gusezererwa mu gisirikare bigishijwe imyuga babwirwa ko bazahabwa akazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Uyu yagize ati “Igihe twajyaga mu buzima busanzwe, mwatubwiye ko tugiye kubona akazi, Siko biri, turi mu buzima buteye agahinda.”
Basaba ko bafashwa kwiteza imbere ndetse bagahabwa n’ingurane ikanyuzwa mu kigega cy’abahoze ku rugamba.
Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba, Ir Tribert Mutabazi yababwiye ko muri Gashyantare 2023 hazasohoka itegeko ribagenga nk’abahoze ari abasirikare.
Yabibukije ko ari abaturage nk’abandi badakwiriye kumva ko batandukanye n’abandi barundi kandi ko Minisiteri ayobora irajwe ishinga n’abakiri mu gisirikare.
Ati ” Muri abaturage mu bandi, ni mubane na bo, abana banyu ni nk’abandi bana. Ku byerekeye akazi, abo tureba bwa mbere ni abasirikare bakiri ku kivi.”
Yabasabye kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore kubona inkunga mu kigega cy’abahoze ku rugamba.
Uyu muyobozi kandi yabakuriye inzira ku murima ababwira k obo ubwabo bagomba kwiyitaho bitagombeye Leta kuko ntacyo izabamarira.
Umuhoza Yves