Abanyarwanda 2 bafunzwe na Polisi y’u Burundi nyuma yo gufatirwa muri Komini Kabarore mu ntara ya Kayanza , aho bavuga ko bambutse mu Burundi bagiye kurangura ibishyimbo.
Aba bagabo batatangajwe amazina,bemereye inzego z’umutekano z’u Burundi ko basanzwe bakora ubucurzi bw’imyaka, bityo ngo nta kintu kibi cyari kibajyanye ku butaka bw’u Burundi uretse gushaka imari yo gucururiza mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, bwemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba Banyarwanda, ndetse bavuga ko iperereza riri kubakorwaho rigeze kure ngo bamenye impamvu nyirizina yatumye bajya ku butaka bw’u Burundi.
Umuyobozi wa Polisi ya Kabarore, yagize ati;”Nibyo twafashe abantu 2 bakomoka mu Rwamda, bari bafite ibiro ijana(Kg 100) by’ibishyimbo. Urebye nta kintu kigaragaza ko bari bagambiriye ibibi.Iperereza nirisanga nta kibi bari bagamije, turabashyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Akenshi n’ubwo imipaka u Rwanda ruhana n’u Burundi ifunze, Abanyarwanda n’Abarundi baturiye umupaka bakunze kwinyabya bagahahirana na bagenzi babo.Ni ibikorwa bikunze kugaragara cyane mu bice bya Ngozi, Kirundo na Kayanza.