Abasirikari bamaze amaze atanu bavuye mu butumwa bw’amahoro muri central Africa mu gikorwa cya MINUSCA ( Mandatée pour Protéger les Civils et Appuyer á la mise en Ouvre de la Transition en République Centafricaine) basimbuwe na bagenzi babo mu kwezi kwa Karindwi barataka ko bamaze umwaka batarabona igihembo cyabo gitangwa ku musirikare wese uvuye mu butumwa bw’Amahoro.
Aba basirikare bavuga ko batazi impamvu batabona ako gahimbazamusyi kuko abandi bo mu bindi bihugu bavanye mu butumwa bw’amahoro bayabonye, bakibaza niba MINISCA itarayatanga cyangwa ari gukoreshwa ibindi.
Umwe muri aba basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko amafaranga yabo ari gukoreshwa mu bikorwa bya Banki Lambert n’Abasirikare bakuru (Abajenerari) , Nyuma bagakorera Lambert kuri aba basirikare kugirango bayungukeho , ati:” Kubera ubukene bw’abasirikari turemera tukayafata tukikenura kubw’imiryango yacu ariko twakagombye guhabwa amafaranga twakoreye aho kuyadukoramo ubucuruzi”
Igitangazamakuru RPA dukesha iyi nkuru, kivuga ko aba basirikare bataka bavuga ko batakigira uwo batakira kuko ngo naho batangiraga ibibazo byabo bizwi nka (Kozeri Morale mu ndimi za Gisirikari) bitagikorwa , bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakamenya niba aya mafaranga y’igihembo cya MINUSCA ataraza cyangwa niba yaraje bakabona igihembo cyabo.
Amafaranga baheruka bayahawe mu kwezi kwa 12/ 2019, Bavuye mu butumwa bw’amahoro mu kwezi kwa 7/2020 basimburwa na bagenzi babo , bakaba bamaze amezi asaga atanu batarabona igihembo cy’ubutumwa bw’amahoro cya MINUSCA.
Nkundiye Eric Bertrand