Abaturage bo mu gihugu cy’ u Burundi bakomeje kwibaza impamvu abasirikare babo bakomeje kugwa mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba baturage bakomeje kuvuga ibi mu gihe, bivugwa ko umubare w’abasirikare b’u Burundi bakomeje kugwa mu mirwano yo mu burasizabuza bwa Congo ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Abaturage bo muri iki gihugu bakomeje gusaba ko ubutegetsi bwabpo bwabasobanurira impamvu abana babo bari gupfira muri Congo kandi atari mu gihugu cyabo.
Ibi byatangajwe kandi na Radio y’Abarundi baba mu buhungiro ya RPA. Ubwo uhagarariye iriya Radio yahamyaga ko yivuganiye n’Abasirikare b’u Burundi bari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamwemerera ko abasirikare babo bamaze gupfira mu ntambara bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 basaga 300.
Umuyobozi wa Radio RPA Bob Rugirika, yagize ati: “Njyewe ubwanjye hari abasirikare b’u Burundi bari muri DRC bampamirije ko abasirikare babo bamaze kuraswa bapfira mu ntambara barenga 300.”
Yakomeje avuga ko “Abamaze gupfira mu ntambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari benshi muri abo bamwe bahambwa mu mashamba no k’umisozi yo muri Congo.”
Mu minsi ishize hari abasirikare b’u Burundi 3 bafashwe matekwa n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23, kandi uwo mutwe wemeza ko ugiye kwerekana abandi basirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba bahanganyemo n’ihuriro ry’imitwe yitwaje imbunda ifasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya M23.
Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, zikaba zishinjwa gufatanya na Wazalendo, FDLR na Wagner kurwanya M23.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com