Bamwe mubaturage bo mu ntara ya Cibitoke na Bubanza barimo guhungira muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko bari guhunga kubera ko bambuwe amasambu yabo na Leta y’ u Burundi, bigatuma bahungira mu gihugu nacyo kidafite umutekano.
Abarundi barenga 300 baturuka muri ziriya ntara twavuze haruguru bahungiye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje batangaza ko impamvu nyamukuru yabateye guhunga ari uko Leta yabanyaze imitungo yabo bagahita berekeza muri I Sange ahitwa muri Uvira aha ni muri Kivu y’amajyepfo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru SOS Media ngo bakomeje bavuga bati” Leta yacu yatunyaze amasambu yacu, twabujijwe guhinga, dusanga rero icyari gisigaye twari kuziba hanyuma tukicwa cyangwa tugafungwa.”
Abo banyagihugu bavuga ko banyazwe amasambu yabo ari i Mabayi, i Nyarure, mu Rugombo, i Mbazamiduha mu ntara ya Cibitoke no mu kibira ca Rukoko mu ntara ya Bubanza.
Umwe mubashinzwe kwakira izi mpunzi zikigera mu nkambi ya i Sange avuga ko abasaba ubuhungiro hafi ya bose bahuriza ku kibazo kimwe cy’uko bambuwe amasambu yabo.
Umuyobozi w’intara ya Cibitoke Carême Bizoza abajijwe n’ikinyamakuru Sos Médias Burundi icyo abivugaho, yavuze ko abo bantu babeshya kuko Leta amasambu yafashe asanzwe ari aya Leta.
Abandi bayobozi barimo Buramatari w’intara ya Bubanza yavuze ko ayo masambu ari gukorerwamo imyitozo ya Gisirikare
Umuhoza Yves