Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Abarundi bari mu kiriyo, nyuma yaho imirambo y’abasirikare 80 b’iki gihugu yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira, nk’uko biri kunyuzwa ku mbugankoranyambaga zitandukanye zo muri iki gihugu.
Ni amakuru Leta y’u Burundi itaremeza cyangwa ngwiyahakane, kimwe cyo, aya makuru yemeza ko imirambo y’aba basikare uko ari 80 iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare biherereye muri Bujumbura.
Abishwe bari abo mu ngabo z’u Burundi hamwe n’inyeshamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abo mu mbonerakure ndetse n’abo mu y’indi mitwe y’itwaje imbunda isanzwe ifitanye ubufatanye na leta y’iki gihugu.
Nk’uko bivugwa n’uko aba bose bari mu ishyamba rya Kibira mu mugambi Leta y’u Burundi ihurizaho na FDLR n’indi mitwe wo gutera igihugu cy’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, bikavugwa ko aba basirikare bishwe ko byaba byaraturutse ku gusubiranamo kwabo. Ibyo bikaba bibaye mu gihe hari andi makuru yemeza ko u Burundi bumaze iminsi butoza abarwanyi ibihumbi 50 biganjemo umutwe wa FDLR, FLN mu rwego rwo kwitegura gushoza intambara ku Rwanda.
Ariko kandi, si ubwa mbere muri iri shyamba rya Kibira ribonekamo imirambo y’abasirikare baba bishwe mu buryo bw’ amayobera, kuko no mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nabwo hari hatoraguwe imirambo irenga 30 irimo n’abari bambaye imyambaro y’igisikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’icy’u Burundi.
Rwandatribune.com