I Burundi, nyuma y’ijambo perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa, mu Kibira hoherejwe ingabo nyinshi n’intwaro ziremereye.
Ubwo perezida Ndayishimiye Evariste yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa yarusezeranyije kurutera inkunga maze hagakurwaho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Rwandatribune uri muri komine Mabayi avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere igisirikare cy’uburundi cyajyanye intwaro nyinshi ziremereye ndetse n’abasirikare benshi mu ishyamba rya Kibira.
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije umunyamakuru wa Rwandatribune ko abo basirikare ndetse n’izo ntwaro zigiye kwiyongera ku zari zimaze iminsi zijyanwa mu ishyamba rya Kibira nyuma yuko Ndayishimiye afashe icyemezo cyo gufunga umupanga uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi.
Abantu batandukanye barimo n’abarundi, ku mbuga nkoranyambaga, baranenga imigirire n’imikorere ya Perezida w’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari bakavuga ko uburyo arimo kwitwara bigaragaza neza ko guha icyerekezo igihugu cye byamunaniye maze agashakira ibibazo aho bitari ashinja u Rwanda kuba ikibazo ku mutekano w’icyo gihugu.
Nyuma y’ijambo rya Ndayishimiye yigamba kuzafasha urubyiruko gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaje ko kuba intwaro ziremereye ziri gushyirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda byerekana umugambi mubisha wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
Ariko se uyu we afashwe nibiki?
Bigaragara ko ndayishimiye na tshisekedi hari ibyo bashaka..