Igitero cya Grenade cyagabwe ahategerwa bus mu mujyi wa Ngozi, mu gihugu cy’u Burundi cyahitanye umuntu umwe abandi basaga 10 barakomereka.
IGipolisi cy’u Burundi cyemeje iyi mibare, gitangaza ko igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, ahategerwa bus mu Mujyi wa Ngozi, mu Ntara ya Ngozi iherereye mu majyaruguru y’u Burundi.
Nk’uko byemezwa n’ababibonye, ngo icyo gisasu cya grenade cyatewe ahagana saa moya n’igice, giturikira hafi y’ahaparika bus ziva Ngozi zijya Gashikanwa.
Amakuru aturuka aha agera kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, aravuga ko umuntu wateye iki gisasu ari umuntu wari wigize nk’umusazi.
Uyu n’abandi bantu bane bakekwa ko bari bari kumwe bahise batabwa muri yombi. Usibye umuntu umwe wapfuye, abandi 13 bakomerekejwe n’icyo gisasu.
Hagati aho, abakomeretse bari gukurikiranirwa mu Bitaro bya Ngozi.
Iki rero kikaba ari ikimenyetso kibi ku mutekano w’u Burundi mu gihe hirya no hino ku Isi barimo kwinjira mu bihe by’iminsi mikuru, aho abagizi ba nabi bashobora gufatirana benshi bahugiye mu minsi mikuru bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi na cyane ko iki gihugu gifite benshi barwanya ubutegetsi bakunze no kukigabaho ibitero.
HABUMUGISHA Faradji