Mu ijoro rwo kuwa Kane rishyira uwa Gatanu mu rugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Col ruherereye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi hagabwe igitero cya Grenade gihitana umugore we n’umukozi wo mu rugo wari usanzwe ahakora.
SOS Media Burundi ivuga ko aba babiri batahise bapfa ubwo baturikanwaga n’igisasu, aho ngo baje gupfa bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Bujumbura.
Bivugwa ko iki gisasu cyatezwe mu rugo rwa Col Aaron Ndayishimiye usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Burundi aho ayobora Batayo ya 212 ikorera i Rukoko mu ntara ya Bubanza iri mu burengerazuba bw’u Burundi.
Umwe mu batangabuhamya baganiriye na SOS bavuga ko bumvise urusaku rw’ibirurika ahegereye urugo rw’uyu musirikare nyuma bahagera bagasanga umugore we n’umukozi wabo wo mu rugo bakomeretse ari nabwo bahise batabaza inzego z’umutekano zibajyana kwa muganga ari naho baje kugwa.
Col Aaron Ndayishimiye , asanzwe ari umwe mu bashinjwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi gushimuta abantu batavugarumwe na CNDD FDD, aho uheruka kuvugwa ari umuyobozi w’Ishyaka CNL ritavugarumwe n’ubutegetsi mu gace ka Mutimbuzi mu burengerazuba bw’umujyi wa Bujumbura.