Intumwa idasanzwe ya ONU mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi Fortuné Gaetan Zongo aratunga urutoki umutwe w’urubyiruko rw’imbonerakure wegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD kugira uruhare mu bikorwa vy’iterabwoba, akarenganeno gushimutwa abantubakaburirwa irengero.
Ibyo byose bakabikora bidegembya ntibagire n’ inkurikizi. Uwo mutwe w’Imbonerakure kandi ngo ukomeje ibikorwa byo guhohotera, n’akarengane kagirirwa abarwanashyaka b’ ishyaka rya CNL ntamategeko yitabajwe bafashijwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi.
Ibi Fortuné Gaetan Zongo yabitangarije mu nama ya 56 y’uburenganzirabwa muntu I Geneve m’ Ubusuwisi, yateranye tariki ya 4 Ukwakira 2024 aho iyi ntumwa idasanzwe ya ONU mu bijanye n’uburenganzira bwa muntu muntu mu Burundi yagarutse ku bikorwa bikorwa n’uru rubyiruko rw’imbonerakure mu Burundi.
Muri raporo ye Fortuné Gaetan Zongo yavuze ko imbonerakure zishyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD zisa nizasimbuye inzego z’umutekano aho arizo zigenzura zikanarebereraumutekano mu turere twose twigihugu kandi byari gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Imbonerakure kandi ngo zirakora ibikorwa byo gutera ubwoba abantu, gufungwa binyuranyije n’amategeko hamwe no kubashimuta bakaburirwa irengero, izo mbonerakure zikaba ngo zitanaryozwa ibyobikorwa ngo zihanwe.
Fortuné Gaetan Zongo kandi yagarutse kubyerekeye umutekano mu gihugu, aho mu Burundi hakomeje kugaragara umuco wo kudahana no gukingira ikibaba abahonyanga uburenganzira bwa muntu mu gihigu abo nabo akaba ari imbonerakure, abapolisi hamwe n’abashinzwe iperereza.
Muri iyo raporo kandi hazamo ibikorwa by’abanyamakuru hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi aho babangamiwe muri iki gihe cyo gufunga abantu mu buryobudakurikijeamategeko hamwe no guterwa ubwoba. Aha ahagatanga urugero rw’ umunyamakuru Irangabiye Floriane hamwe na Sandra Muhoza bafunzwe hirengagijwe icyo amategekoateganya.
Imbonerakure n’inzego zishinzwe umutekano baratungwa urutoki kandi mu guhohotera, no gutera ubwoba no gufunga mu buryo budakurikije amategeko abarwanashyaka b’ishyaka FNL ritavugarumwe n’ubutegetsi aho Muri iyo raporo yerekana ko Leta y’ u Burundi ishaka gukumira Agathon Rwasa mu matora ateganijwe muri2027 nyuma y’aho baherutse gusenya ishyaka rye.
Rwandatribune.com