Imbonerakure zo mu imajyaruguru y’u Burundi zirashinjwa guhohotera abaturage ndetse bakanigabiza ibyabo nyuma yo kubakubita no gufata abagore kungufu.
Iri tsinda ry’urubyiruko rwo mu ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD , barashinjwa ko ngo bigaruriye agace ka Kiremba gaherereye mu majyaruguru y’u Burundi,bakiba ku manywa ndetse bakanasambanya abagoren’abakobwa ibyo byarangira bakitwikira ijoro ubwo bari ku irondo bakaza no gusahura.
Ni ibikorwa byashinjwemo uwitwa Joseph Nsabimana na Firmin Karorero basanzwe bakuriye izi mbonerakure muri aka karere.
Amakuru mu baturage avuga ko iyo bigeze mu ma sacyenda izi mbonerakure zitangira kugenda ziyenza ndetse zigatangira kugenda zicaza hasi uwo zibonye wese, yabyanga agakubitwa iz’akabwana kaneye murugo.
Bamwe mubatanze ubuhamya bemeza ko nabo ubwabo bafashwe bagasabwa kwicara hasi ndetse bkamburwa n’ibyo bari bafite.
Undi mutangabuhamya yagaragaje ko ubugira kabiri yahohotewe n’izi sore sore ziba zinitwaje intwaro banamwiba amafarangaibihumbi 150 000.
Yakomeje avuga ko kandi hakunze kwibasirwa ababa mu ishyaka rya CNL ngo kuko kuribo icyo ari nk’icyaha kugira ngo babe bakubitwa iz’akabwana.
Hatunzwe agatoki Juvenal Cishahayo na Melchior ko babarembeje ndetse bakemeza ko bababangamiye cyane.
Abaturage kandi bakemeza ko ibi biba abashinzwe umutekano ntibagire icyo babikoraho. Ni ibintu byongeye gukaza umurego nyuma y’intambara yahuje abo mu ishyaka rya CNDD-FDD riri kubutegetsi na CNL mu keba waryo.
Iyi mirwano yabaye kuwa 22 Mata 2022, hagati y’abarwanashyaka ba CNL na CNDD-FDD mu gace ka Ruyumpu muri komini ya Kiremba yahitanye benshi. Benshi mubagize CNL batawe muri yombi n’abapolisi, abandi barahunga batinya umutekano wabo.
Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, urukiko rw’intara rwakatiye abarwanashyaka 7 ba CNL igifungo cy’imyaka 20.
Icyakora iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi ryamaganye iby’uru rubanza bavuga ko rudaciye mu mucyo ko rushingiye kuri politiki
Imbonerakure kure z’i Burundi,ni kimwe neza neza n’Interahamwe zo mu Rwanda.Dore ibyo bahuriyeho: Zombi zirica kandi zishyigikiwe na Leta.Ikibabaje nuko president wa Burundi avuga ko ali umurokore,nyamara ariwe washyizeho umutwe w’imbonerakure.Ntabwo politike ishobora kujyana n’uburokore.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,Intambara,guhangana,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Ahubwo igasaba abakristu nyakuli gukundana no “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.