Kuri uyu wa Kabiri w’icyumweru gishize ,Imbonerakure zo muri zone ya Marambya, komine Burambi, intara ya Rumonge zahawe imbunda 8 mu gikorwa cyari gihagarariwe n’abashinzwe umutekano muri iyi zone bayobowe n’umuyobozi wabo Prime Ndayisenga, guhabwa izi mbunda byatumye hari bamwe muri izi mbonerakure bagira impungenge ku mbunda umunani bahawe bivugwa ko ari izo kwica Abatutsi.
Bamwe muri izi mbonerakure z’inyangamugayo zidashyigikiye iki gikorwa bakavuga ko izi mbunda zishobora gukurura amakimbirane kuko ngo” Nta Mututsi wabasuzugura bazifite”.
Amakuru dukesha RPA, avuga ko bamwe muri izi mbonerakure basanzwe bafite imico myiza bavuga ko bafite impungenge ko izi mbunda zizateza amakimbirane kuko ngo nta Mututsi uzongera kubasuzugura bazifite kandi hari abo bari babanye neza babafasha buri munsi. Bati” izo mbunda umunani zaje mu modoka yo mu bwoko bwa PIC UP , Nyuma yo kuziduha baduha inyama n’inzoga. Dufite impungenge ko zitera amakimbirane hagati yacu n’Abatutsi kandi hari abo twabanaga neza mu mahoro badufasha buri munsi”.
Umuyobozi w’intara ya Rumonge, avuga ko iby’itangwa ry’izo mbunda atabizi kandi zitazigera zitangwa ku butaka abereye umuyobozi.
Si ubwa mbere muri iyi zone ya Marambya havugwamo ibikorwa by’imbonerakure bihagarikirwa n’umuyobozi Ndayisenga Prime nko gukora ibikorwa bidahumuriza Abatutsi no kubangamira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riri kubutegetsi.
Eric Bertrand Nkundiye