Inama ishinzwe umutekano ku isi y’Umuryango w’abibumbye ejo ku wa mbere yakoze inama mu muhezo ku Burundi, bimwe mu byayivugiwemo byatangajwe n’abahagarariye Ubufaransa n’uhagarariye u Burundi.
Nk’uko isanzwe ibigenza ku nama zabereye mu muhezo, inama ishinzwe umutekano ku isi ntiyigeze itangaza ibyaganiriweho muri iyi nama n’imyanzuro yafashwe.
Ibiro bihagarariye Ubufaransa muri UN/ONU – ubu ni byo bikuriye inama y’umutekano ku isi – byasohoye itangazo rigira riti:
“Abagize iyi nama babonye itangazwa ry’ibyavuye mu matora, n’irahira rya Perezida Ndayishimiye nk’ihererekanywa ry’ubutegetsi mu mahoro nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Nkurunziza”.
Iri tangazo rivuga ko abagize iyi nama bashimye ko amatora muri rusange yabaye mu mahoro.
Gusa, ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi ryo ryavuze ko mu kwiyamamaza no ku munsi w’amatora hafunzwe abantu baryo amagana ndetse abarenga 10 bakicwa.
Itangazo ry’abahagarariye Ubufaransa muri UN/ONU rivuga ko abagize inama ishinzwe umutekano ku isi basaba “ubumwe mu Burundi, politiki idaheza no kubaka amahoro mu Barundi bose”.
Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye we yatangaje kuri Twitter ko abagize iyi nama y’umutekano ku isi batoye ku bwiganze ko “bavana u Burundi kuri gahunda z’inama zabo”.
Inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi, ifitwemo ijambo rinini n’ibihugu bitanu bihoraho (Amerika, Ubufaransa, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubwongereza), mu nama ziheruka yagaragayemo ibice bibiri, muri ibi bihugu bikomeye, ku bibazo byavugwaga mu Burundi.
Ubushinwa n’Uburusiya ku ruhande rw’u Burundi, Amerika n’Ubwongereza ku rundi ruhande.
Leta y’u Burundi yakomeje gushimangira ko nta mpamvu iriho y’uko inama ishinzwe umutekano ku isi igumisha u Burundi kuri gahunda z’inama zayo.
Raporo y’inama ya ONU ishinzwe iby’uburenganzira bwa muntu yashinje Leta y’u Burundi uruhare mu bikorwa by’ihonyanga ry’uburenganzira bwa muntu.
Iyi raporo, uhagarariye u Burundi muri ONU yayise “inyandiko y’ibinyoma ifite impamvu za politiki”.
Ni inkuru ya BBC