Ingabo z’u Burundi zivuganye inyeshyamba zo mu mutwe wa CNRD/FLN, izindi zirakomereka mu mirwano bari bahanganyemo ku munsi w’ejo kuwa 11 Kanama 2023, yabereye mu gace ka Mukoma, Komini Mabayi, mu ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi.
Iyi mirwano yatumye abaturage bo muri ako gace bahunga berekeza mu murwa mukuru wa komini Mabayi. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko inyeshyamba za CNRD/FLN zavuye mu gasozi ka Kibira kugira zirwanye abaturage bo mu ngo zegeranye n’iri shyamba rinini.
Umusirikare wagize uruhare muri iyo mirwano yatangaje ko “Abasirikare bari bahari bahise barasa, bahitana inyeshyamba esheshatu, izindi zirakomereka.”
Yakomeje avuga ko, Abasirikare batatu b’Ingabo z’igihugu cy’Uburundi ko nabo bishwe. Ndetse n’amazu icumi nayo akaba yangirijwe n’amasasu.
Amakuru aturuka muri ako gace kandi avuga ko izo nyeshyamba za CNRD/FLN zihungabanya umutekano wo mu Burundi, ku bufatanye bw’abaturage bamwe na bamwe n’abacuruzi bashizwe mu mirima y’imuceri yo mu Kibira
Komanda ushinzwe ibikorwa by’umutekano muri komini ya Mabayi na Bukinanyana avuga bari bukaze ibikorwa by’irondo kugirango umutekano uboneke.
Mu mezi make ashize, abategetsi b’u Burundi bari bafunze utubari n’amaduka biherereye hafi y’umupaka wa Kibira i Mabayi mu rwego rwo gukumira inyeshyamba za CNRD/FLN kuza guhunika ibiryo muri ako gace kuko bikurura umutekano muke muri ako gace.
Abacuruzi benshi, abayobozi b’ibanze, bakekwaho gukorana n’izo nyeshyamba, batawe muri yombi mu myaka yashize boherezwa muri gereza nkuru ya Bujumbura izwi ku izina rya Mpimba
Uwineza Adeline