Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yagiriye inama abashinzwe inzego z’umutekano no kurwanya abanzi yo kwirinda gucudika n’abanzi kuko ibyo bikorwa n’abatagira ubwenge.
Ibi yabivuze ubwo bari mu birori byo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2020.
Perezida Nkurunziza yashimiye igisirikare, igipolisi n’urwego rw’iperereza ku byo avuga ko bakoranye kuva yayobora u Burundi, ubu hakaba hashize imyaka hafi 15.
Mu mwaka wa 2015, igisirikare cyashoboye kurwanya agatsiko k’abasirikare bateguye guhirika k’ubutegetsi Perezida Nkurunziza igihe yari mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mu ijambo rye,Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano no kurwanya abanzi gukomeza kugendera kuburere bwa gisirikare no ku mpanuro yabahaye.
Yagize ati: “Abadakurikiza impanuro zanjye ntitukiri kumwe, murangwe n’ubutwari musenyere umugozi umwe.
Tugiye gusoza uyu mwaka ibisiga byose mubizi”.
Perezida Nkurunziza yavuze kandi ko abanzi bose b’igihugu cye bamenyekanye.
Ati: “Nta mwanzi n’umwe w’u Burundi utaramenyekanye, yaba uwo hanze cyangwa uwo mu gihugu, cyeretse yikuye mu rutonde rw’abanzi akabimenyesha abarundi, nicyo turindiriye,mwirinde ibisiga rero kuko inkoko mu guhona’kutagira ubwenge’ icudika n’igisiga”
Ibi perezida Nkurunziza abivuze nyuma y’uko abarwanya ubutegetsi bwe baherutse kumusaba kubuvaho yakanga bakabumukuraho ku ngufu.
HABUMUGISHA Vincent