Umugabo umaze igihe yiyita Umwami abicishije ku mbuga nkoranya mbaga Muhimpundu Lambert yatawe muri yombi kuri uyu wa 30 Kanama mu gace asanzwe atuyemo, mu mudugudu wa Karonke, Zone Minago, komine ya Rumonge,yo mu ntara ya Rumonge n’ubundi.
Lambert wimitswe nk’umwami ahetswe yicaye mu ntebe ye, yita iy’ubwami
ibi bibaye nyuma y’uko ejo bundi kucyumweru, uyu mwami yimitswe kumugaragaro n’abayoboke kugira ngo aba bere umwami kumugaragaro.
Muhimpundu Lambert ntabwo yafashwe wenyine, kuko yafatanywe n’Abayoboke be 19 bari bari kumwe nawe mu masengesho. Muri aba bafatanywe nawe harimo abagabo 16 ,abakobwa 2 n’umugore umwe nawe wari uhetse umwana w’incuke.
Lambert wigize umwami kungufu yicaye atuje
Abo bayoboke ba Muhimpundu Lambert bafatanywe n’ibindi bikoresho byinshi bigizwe ; n’Intwaro gakondo bagomba kujya bifashisha bitabara, , Ingoma, amakanzu bambara barimo barasenga hamwe n’Intebe ya Lambert wiyita Umwami yahoraga yicayemo.
Umuhoza Yves