Abakozi bakorera muri Sosiyete Sivile bagize League Iteka bavuga ko Guverinoma y’u Burundi itangaza imibare mike y’abahitanwa n’ibitero by’umutwe RED Tabara mu rwego rwo kwirinda kuzaha benshi indishyi z’akababaro.
Kuri ubu Umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi umaze kugaba ibitero bibiri bikomeye kuri iki gihugu, ikaba itera iturutse k’ubutaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikinjiirira muri Komini ya Gihanga mu Burundi.
Igitero cyayo giheruka cyabaye taliki 25, Gashyantare, 2024, akaba ari igitero cyigambwe n’uyu mutwe wa RED Tabara ivuga ko yagabye ibitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa.
Nyuma y’uko iby’iki gitero bimenyekanye, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko cyahitanye abantu icyenda barimo umusirikare umwe.
Muri iki gihe ariko imibare itangazwa na League Iteka ivuga ko uwo mubare urenga kuko ari abantu 19, Ni imibare uyu muryango uvuga ko wayikuye ku bushakashatsi n’iperereza wikoreye ubwawo.
Raporo yawo ivuga ko muri icyo gitero cyaguyemo abantu 19, igatangaza n’amazina yabo. Muri bo harimo n’ abasirikare icyenda n’abasivili 10 barimo abagore barindwi.
League Iteka ivuga ko imirambo y’abishwe n’uriya mutwe yajyanywe mu buruhukiro bwa DCA buri hafi y’ikibuga cy’indege cyitiriwe Mélchior Ndadaye.
Mu gukomeza gutanga ibihamya bw’ibyo bavuga, abo muri uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko vuba aha taliki 02, Werurwe, 2024 hari imirambo y’abahitanywe na kiriya gitero yavanywe mu buruhukiro ishyingurwa mu irimbi rya Mpanda n’aho imirambo y’abasirikare yo ishyingurwa mu irimbi ryitwa CECENI.
Icyakora kugeza ubu Guverinoma y’Uburundi ntiragira icyo itangaza kuri ubu busahakashatsi n’aya makuru atangazwa n’ uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu League Iteka ukorera mu Burundi.
Rwandatribune.com