Mugihe cy’icyumweru kimwe kirengaho gato,abasirikari 7 nibo bamaze kugwa mu myitozo ya Gikomando,iri kubera mu murwa mukuru Gitega.
Iyi myitozo yahise ihagarikwa nkuko amakuru ava mugisirikari cy’u Burundi abitangaza. Aya makuru kandi yemeza ko aba bose bapfuye bazize inkoni bakubitiwe mu myitozo.
Iyi myitozo ya Gikomando yatangiye mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka ushize wa 2021,yatangiye kuwa 26 Ukuboza 2021 .Nyuma y’icyumweru kimwe gusa iyi myitozo itangiye hamaze gupfa mo abantu 7,muribo harimo uwari uvuye kwiga ibya gisirikari mugihugu cy’Uburusiya. Igisirikari cy’u Burundi cyatangaje ko aba bapfuye bose bazize inkoni bakubiswe n’abasanzwe batanga iyi myitozo ya Gikomando bita”instructucteurs commando”
Bakomeje bavuga ko bababajwe cyane n’ibintu biri kubera muri iriya myitozo ‘iri kubera muri centre d’instruction commando ya Gitega .Bati”ikigaragara cyo ni uko abatanga iyi myitozo ntabunararibonye babifitemo,bituma babikora uko babyumva.”
Umukuru w’ibiro bikuru bya Gisirikari ,ushinzwe G3 mu biro bikuru bya gisirikari,hamwe n’ushinzwe ubuvuzi mu gisirikari,basabwe gukurikiranira hafi iby’iki kibazo amazi atararenga inkombe.
Nyuma y’ur urupfu rw’aba basirikri iyi myitozo yahise ihagarikwa. Mu gihe abayibabariyemo bari kwivuza inkoni bakubiswe. (Alprazolam)
UMUHOZA Yves