Mu kabari ko mu Mujyi wa Bujumbura hatewe ‘grenade’
Abantu bataramenyekana mu ijoro ryacyeye bateye igisasu cyo mu bwoko bwa ’grenade’ mu kabari kari muri zone ya Kamenge mujyi wa Bujumbura, kugeza ubu ntiharamenyekana neza umubare w’abo yahitanye n’abakomeretse.
Umunyamakuru wacu uri Bujumbura avuga kugeza ubu Umuvugizi w’igipolisi cy’uBurundi n’inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza kuri iki gitero, cyakozwe mu gihe habura iminsi 10 ngo u Burundi butore Perezida.
Gusa ubwo yageraga aho byabereye mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi bako kabare utifuje gutangazwa amazina, yamubwiye ko iyi grenade yatewe n’abantu bagambiriye kwica abantu benshi kandi ababikoze bahise bahunga.
aka kabari gaherereye ku muhanda wa 11 (11ème Avenue) hafi y’aho Zone ya Kamenge ihana imbibi na Cibitoke.
Kugeza ubu ntibiramenyekana neza abapfuye n’abakomereyeke muri iki gitero, bamwe bavuga ko hari abantu babiri bapfuye n’inkomere nyinshi.
Uyu munyamakuru yavuze ko bamaze kumenya amakuru ko polisi hari abantu yataye muri yombi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa.
Mu Burundi hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida barindwi bashaka kuyobora igihugu, amatora ateganyijwe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha,Leta y’uBurundi ikaba imaze gufunga abarwanashaka 230 b’ishyaka CNL rya Agato Rwasa uhabwa amahirwe menshi yo kuba yakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu nubwo ishyaka CNDD FDD ritazamworohera.
Mwizerwa Ally