Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’iterambere rusange aherutse gutangaza ko nta munyeshuri numwe wemerewe kurenga imbibe z’igihugu muri iki gihe cy’iburuhuko ahubwo ko bose basabwe kujya mu nyigisho zo gukunda igihugu.
Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yari mu murwa mukuru w’intara ya Gitega ahari hateraniye inama ihuriwemo n’abaminisitiri batatu ari bo; Minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ iterambere rusange n’umutekano, Minisitiri w’uburezi hamwe n’ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Iyo nama kandi ikaba yari yatumiwemo n’abayobozi bashinzwe uburezi nu gihugu no mu makomine agize intara ya Gitega hamwe n’abagize inzego z’umutekano.
Impamvu nyamukuru yatumye habaho iyo nama ngo kwari ukwiga uko bakurikirana uburere n’inyifato y’urubyiruko muri ibi bihe bari mu buruhuko.
Muri iyo nama Minisitoiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Martin Niteretse yasabye aba Polisi kurinda neza imbibi z’igihugu kugira ngo ntihagire abanyeshuri bagerageza gusohoka igihugu ngo bagiye gushaka amafaranga hanze y’igihugu muri ibi biruhuko.
Martin Niteretse yasabye kandi abayoboye abashinzwe uburezi mu ntara zose gushiraho ingengabihe y’uko ibikorwa byo kwigisha abanyeshuri amasomo yo gukunda igihugu bagiye kwujya bigishwa mubihe bya vuba
Naho abashinzwe ubuhinzi bo basabwe gutegura igikorwa kizamara imisi 100 cyo guca imirwanyasuri kizakorwa n’abo banyeshure mu rwego rwo kwita ku bidukikije no kurinda ubutaka buhingwa gutwarwa n’isuri.
Iki cyemezo nubwo cyafashwe na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu bivugwa ko kigiye kubangamira urubyiruko ndetse n’ababyeyi kuko abanyeshuri iyo bageze mu biruhuko bahita bajya gushaka amafaranga mu bihugu baturanye nka Tanzaniya, Uganda na Kongo kugira bafashe ababyeyi babo mu kwigurira ibikoresho by’ishuri.
Rwandatribune.com