Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yategetse ko ururimi rw’Ikirundi ruhabwa intebe, rugakorerwa mu bikorwa byose bya Leta yaba muri raporo z’inzego za Leta ndetse n’inama.
Ubusanzwe mu Burundi hasanzwe hakoreshwa cyane ururimi rw’Igifaransa mu rwego rw’ubutegetsi ari na rwo rugaragara cyane mu nyandiko nyinshi za Leta nk’amaraporo n’izindi.
Gusa kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye ko ururimi rw’Ikirundi rugomba kuza imbere y’izindi ndimi.
Mu ijambo yavugiye mu Nteko rusange y’umutwe wa Politiki we wa CNDD-FDD, yagize ati “Raporo n’inyandiko mvugo bigomba kuzajya bikorwa mu Kirundi.”
Perezida Ndayishimiye yashingiye ku kuba ururimi rw’Ikirundi ari rwo rwumvwa n’Abarundi bose kandi ibikorwa by’Igihugu cyabo bigomba gushyirwa imbere.
RWANDATRIBUNE.COM