Nyuma y’igikorwa cyo gutora umunyamabanga mukuru mushya w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yizeye ko mu gihe cya vuba u Rwanda n’u Burundi bizongera kubana neza.
Ibihugu ntibirebana ryiza kuva mu 2015, ubuhahirane busa n’ubwahagaze, ibi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere kuko “ubushake bw’Abayobozi b’ibihugu byombi buboneka”, kandi “impamvu y’amakimbirane izwi”,ko uRwanda n’uBurundi ari abavandimwe kandi ko iyo abavandimwe bashwanye bongera bakihuza.
Abategetsi mu Burundi bashinja ab’u Rwanda gufasha no guhishira bamwe mu bagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana,naho urwanda rukaba rushinja Leta y’uBurundi gufasha abarurwanya cyane umutwe wa RNC,FDLR na FLN.
Guhana infungwa z’abarwanyi ba RED TABARA barwanya Leta y’uBurundi na FLN irwanya Leta y’uRwanda,byarakozwe ndetse hari n’ibindi bimaze iminsi,bikorwa na Leta zombi birerekana ubushake ku bihugu byombi,dore ko hamaze iminsi haba ibikorwa bya gisilikare bya Leta y’uBurundi byo kwirukana inyeshyamba za CNRD/FLN mu ishyamba rya Kibira,uburundi buhana imbibe n’uRwanda,amakuru agera kuri Rwandatribune,yemeza ko benshi mu nyeshyamba barikugenda basohoka bava mu Kibira berekeza mur Kongo,mu bice bya Sange.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bujumbura ivuga ko kugeza ubu benshi mu baturage b’iBurundi bakoranaga na CNRD/FLN bitabaguye amahoro,ndetse ko hari n’abarwanyi bagera muri 72 bafungiye muri Gereza ya Mpimba,nubwo bmeze gutyo ariko hari bamwe mu bakozi b’inzego z’umutekano muri Guverinoma y’uBurundi batarakura amaboko kuri CNRD/FLN,igizwe na benshi mu barwanyi bayo bakoze Jenoside muri 1994.
Mwizerwa Ally