Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, yo mu Burundi yateranye kuri uyu wa 31 Nyakanga, yigira hamwe ibyo kugendera ku mubare w’abahagarariye amoko mu nzego zifata ibyemezo zirimo inteko ishinga amategeko, imitwe yombi ndetse no mu bucamanza.
Iyi mibare itandukanye ituruka mu masezerano y’Arusha, n’itregeko nshinga rya 2018 rivuga ko nyuma y’imyaka 5 bizigwaho niba bikiri ngombwa ko bigenderwaho.
umunyamakuru yabajije icyegera cya kabiri cy’umukuru w’inama y’abasenateri impamvu muri icyo gikorwa, bagomba kubyiga ho mbere y’uko iyi manda irangira mu gihe biteganijwe ko izarangira muri 2025.
Ibi biri gukorwa mu gihe ibi bice uko ari bitatu ataribyo byonyine bigendera ku mibare y’amoko
Icyakora Fabrice Nkurunziza yasobanuye ko ibyo bari kubikora kubera ko biteganywa mu ngingo ya289 y’itegeko nshinga.
Umuhoza Yves