Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2020, mu gihe cy’umunsi umwe gusa abantu batatu basanzwe bishwe, mu ntara eshatu zirimo Bujumbura, Gitega na Rumonge.
Nk’uko Radio Inzamba ibitangaza, abishwe harimo umukobwa watowe I Kiziga zone ya Ruyaga muri komini ya Kanyosha ariko uwamwishe ntiyamenyekana ,
Undi wishwe ni umugabo ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto wiciwe muri komini ya Makebuko, intara ya Gitega n’umusore w’imyaka 15 wishwe ateraguwe icyuma n’umuturanyi we w’imyaka 18 muri komini ya Rumonge.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’uBurundi, League Iteka, Emmanuel Niyibizi, avuga ko badasiba gusaba Leta y’u Burundi gukora iperereza ku bantu bicwa buri munsi ariko ngo ubutegetsi butabikora nk’uko byakagombye.
Niyibizi agira ati:” Leta y’u Burundi yakagombye kujya ikora iperereza ku bantu bishwe bagakurikirana uko abo bantu baba bishwe cyane ko Hari n’abicwa babanje guterwa ubwoba ko bazicwa bakishinganisha ariko bikarangira bishwe. icyo dusaba ni uko hajya hakorwa iperereza abishe bakabihanirwa kandi Leta y’u Burundi ikigisha Abarundi ko kwica mugenzi wawe bihanirwa n’amategeko.
Si ubwa mbere havuzwe abantu bicwa mu gihugu cy’u Burundi kuko mu cyumweru dusoje hagiye humvikana n’abandi bishwe bazira gukekwaho Amarozi.
Eric Bertrand Nkundiye