Mu rubanza rwamaze iminsi ibiri guhera tariki 15-16 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwa Kirundo rwahamije Mitima Joseph wo muri komine Bugabira, icyaha cyo kwicwa abantu umunani.
Ni nyuma y’uko afatiwe mu isakwa ryateguwe n’inzego z’umutekano zifatanije n’ubuyobozi muri uru rugo bagasangwa imirambo 4 yangiritse , harimo ibiri icyekwa ko yaba ari iy’Abanyarwanda.
Muri iyo mirambo yashengutse , inzego z’umutekano zari zabashije kumenya mo ibiri , muri urwo rugo rwa Mitima kandi hasanzwe ibikoresho bitandukanye harimo impapuro 2 z’ubuguzi za moto , amafoto 2 magufi , indangamuntu 2 z’abanyarwanda n’imwe y’indundi, imigozi bikekwa ko yanigishijwe aba bantu , imitako y’abagore n’imwenda y’ubwoko batandukanye.
Mitima Joseph yashinjwe kwica umusirikare witwa Sindayigaya Nestor, ubwo yari agiye kumwishyuza amafaranga y’ubukode. Nyuma yo kumwica ngo yahise yiyandikaho inzu ye.
Uyu mugabo yaburanye yemera ibyaha ashinjwa, uretse igifungo cya burundu, urukiko rwanamutegetse kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 55 z’amafaranga y’amarundi, abo mumiryango yiciye ababo.
Urukiko kandi rwahanishije abahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha barimo Banzira Gordien wahamijwe icyaha cyo gufatanya na Mitima kwica umugore Mukagakwaya Josepha(umugore wa Banziga) igifungo cy’imyaka 20. abandi bantu batanu bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Nkundiye Eric Bertrand