Umunyepolitiki Alexis Sinduhije usanzwe uyoboye ishyaka ritagikorera ku butaka bw’ u Burundi rya MSD arahakana amakuru avuga ko ariwe watangije umutwe wa Red-Tabara urwanya leta ya Gitega, akavuga ko we yahisemo kurwanya ubutegetsi bwa Cndd-Fdd binyuze mu nzira ya Politike atari intambara.
Alexis Sinduhije akavuga ko azakomeza urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Cndd-Fdd buyobowe na Evaliste Ndayishimiye mu nzira ye ya Politike nkuko aherutse kubitangaza mu kiganiro yacishije kuri Radio Peace Fm ijwi ry’urwaruka mu mpera z’ icyumweru gishize.
Uyu munyepolitike uyoboye Ishyaka rya MSD rikorera mu buhungiro kubera ko ritemewe mu gihugu cy’ u Burundi, Alexis Sinduhije ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Peace FM yagarutse ku bibazo bimwe na bimwe byagiye binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga aho abatari bake bavuga ko Alexis Sinduhije yaba ari mu migambi wo kwiyunga n’ ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.
Ubwo yasubizaga ibyo bibazo Alexis Sinduhije yavuze ko atazigera na rimwe yiyunga n’ ishyaka rya Cndd-Fdd riyobowe na Evaliste Ndayishimiye ngo bicarane ku ntebe imwe, mu gihe ibyo basaba leta bitarashyirwa mu bikorwa birimo nkourwego rushya rushinzwe gutegura neza amatora ahuriweho na bose, gufungura imfungwa zose za Politike n’ ibindi…
Alexis Sinduhije kandi yagarutse kubavuga ko ariwe washinze umutwe wa Red Tabara urwanya leta y’ u Burundi ndetse unashinjwa kenshi guhungabanya umutekano w’igihugu uturutse mu bihugu byo hanze aho yabihakanye yivuye inyuma akavuga ko atakoresha intwaro yo guhungabanya umutekano w’ abaturage mu kurwanya leta ahubwo ko azakomeza gucengeza amatwara ya Politiki binyuze mubiganiro no kugaragaza ibitagenda neza m’ ubutegetsi bwa CNDD-FDD
Alexis Sinduhije usanze uyoboye ishyaka rya MSD (Movement for Solidarity and Development), ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, ubu ari mu buhungiro mugihugu cy u Bubiligi, mu mwaka wa 2021 Leta y’u Burundi ikaba yarasohoye impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Hashize igihe ashinjwa na Guverinoma y’u Burundi kuba mu bayoboye Umutwe w’Abarwanyi wa RED-Tabara, umwe mu nyeshyamba zifite imbaraga mu kurwanya u Burundi nubwo we yakunze kubihakana.
RED-Tabara ni umutwe w’inyeshyamba ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibarirwa abarwanyi bari hagati ya 500 na 800. Uyu mutwe washinzwe mu myaka 10 ishize ukaba ushinjwa ibitero bya hato na hato byaguyemo abantu uhereye mu 2015.
Rwandatribune.com