Mu ijoro ry’ejo kuwambere sambiri z’ijoro igitero cya Gerenade cyibasiye umugabo wakoraga umwuga w’uburobyi witwa Rubomboza,akaba atuye ku musozi Nyagisozi,muri Komini ya Busoni,Intara ya Bubanza,uyu murobyi Rubomboza akaba yarakomerekejwe n’iyo gerenade inzego zishinzwe umutekano muri akogace zikaba zarataye muri yombi abapolisi babiri n’umusilikare umwe bakekwa kuba inyuma y’iki gitero.
Mu ijoro ry’ejo kuwambere kandi mu masaha ya sayine z’ijoro umutwe w’inyeshyamba zitaramenyekana zateye muri Komini Rango,ku mutumba Ntabandwa mu Ntara ya Kayanza,bakaba barabanje gukusanya abaturage babambura amatelefone barayatwara,barangije binjiye muri Farumasi basahura imiti ndetse n’amaduka,
Izi nyeshyamba zarashe hejuru ziragenda mu isaha ya satanu z’ijoro Musitanderi wa Komini Rango Deus Habakubwabo yaje atabaranye n’ingabo z’uBurundi basanga izo nyeshyamba zagiye,iduka ryibasiwe cyane n’iryuwitwa Kidoshi,abaturage bakaba batunga urutoki inyeshyamba za RED TABARA.
Mu ntara ya Bubanza,Komini Musigati mu duce twa Muyebe,Gashinge na Dondi kandi abaturage bamaze iminsi 7batarara mungo zabo kubera amasasu amaze iminsi avugira mu ishyamba cyimeza rya Kibira,abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko nijoro bacumbikirwa mu birindiro by’ingabo z’uBurundi zikorera hafi n’ishyamba rya Kibiri.
Kuva aho Gen.Ndayishimiye atorewe kuyobora uBurundi ibitero shuma byariyongereye by’imitwe yitwaje intwaro,mu gihe itangazamakuru riganirije Ubuyobozi bw’uBurundi buvuga ko ari amabandi,kugeza ubu Inyeshyamba za RED TABARA zo zikaba zihamya ko zifite ibirindiro mu gihugu cy’uBurundi.
Hategekimana Claude