Inzego z’umutekano z’u Burundi biravugwa ko zifunze umuyobozi wa Komini Mabayi y’Intara ya Cibitoke mu majyaruguru y’u Burundi akurikiranweho gukorana no guha ubufasha inyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyatangaje ko uyu muyobozi afunganwe n’Imbonerakure 17.
Ifungwa ry’uyu muyobozi n’izi Mbonerakure rije rikurikira Inama inzego z’umutekano z’u Burundi ziherutse gukorera muri Zone Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke, aho basabye abaturage gutanga umuntu uwariwe wese ukekwaho gukorana n’Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zikorera mu Shyamba kimeza rya Kibira.
Inkuru ya SOS Media ivuga ko usibye uwo muyobozi wa Komini wafashwe, ahari na bamwe mu basirikare n’abapolisi babonana n’abo barwanyi, ndetse ngo hari n’Imbonerakure nyinshi bakekako bakorana bitewe n’uko bahorana kenshi.
Si ubwambere Urubyiruko rw’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi zivuzwe zivuzwe mubikorwa byo guhungabanya umutekano, kuko ahri naho bakunze kuvugwa mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Minisitiri w’Ingabo mu Burundi aheruka gutangaza ko nta nyeshyamba zivuga ikinyarwanda ziba ku butaka bw’u Burundi.