Major General Ndayirukiye Cyrille Umwe m asirikare bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu mwaka 2015 yapfuye.
Gen Ndayirukiye yahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi.
Muri Gicurasi 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yari i Arusha muri Tanzania aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Gen Cyrille Ndayirukiye ari mu basirikare bagerageje kumuhirika ku butegetsi, gusa uyu mugambi uza gupfuba.
Gen Ndayirukiye afatwa nk’uwa kabiri mu bari bari inyuma y’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza, nyuma ya Général Major Godefroid Niyombare wahise afata iy’ubuhungiro.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyavuze ko Gen Ndayikuriye yazize urupfu rutunguranye, akaba yaguye muri gereza yo mu mujyi wa Gitega aho yari afungiye nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu.
Muri Mutarama 2016 Ndayirukiye yari mu bantu 28 bakatiwe igifungo cya burundu, bazira kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.
Akatirwa yari kumwe na Gen. Juvenal Niyungeko (bakunda kwita Kiroho), Gen de Brigade Zenon Ndabaneze na Gen. Maj Nimenye Hermenegilde.