Icyoba ni cyose mu mujyi wa Bujumbura umurwa mukuru w’u Burundi, bitewe n’urujya n’uruza rw’abarwanyi b’abanyamahanga bavuga neza ururimi rw’ikinyarwanda banyanyagiye muri uyu mujyi.
Umunyamakuru wacu uri i Bujumbura mu kiganiro yagiranye na bamwe mu baturage bo muri Komini Nyakabiga na Bwiza ho mu murwa mukuru wa Bujumbura bamutangarije ko amarondo yakajijwe cyane mu gihe hitegurwa amatora azaba kuya 20 Gicurasi, hakaba hashize icyumweru abo barwanyi baturutse mu mashyamba ya Rukoko na Kibira.
Abo baturage bavuga ko izi nterahamwe zakuwe muri Congo n’urwego rw’ubutasi bwa Leta y’uBurundi SNR,abo barwanyi bakaba barikugenda mu matsinda y’imbonerakure bambaye impuzangano z’igisoda cy’uBurundi.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko abaturage bo muri Komini Rohero mu gace k’ikizungu cya Bujumbura biboneye Gen.Jeva wa FLN na Col Guado wayoboye ibitero byishe abasivili muri Nyungwe ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ubutasi bw’iki gihugu bari bambaye imyambaro y’ingabo z’uBurundi.
Abo baturage kandi bavuga ko kuba iyi mitwe y’abarwanyi yinjijwe mu mujyi wa Bujumbura ari ukugirango batere ingabo mu bitugu igisilikare cy’u Burundi, kiri kwitegura imvururu zishobora kwaduka zikomotse ku matora cyane ko bazi neza ko igihe Agathon Rwasa n’ishyaka rye CNL bazibwa amatora imyigaragambyo izahita yaduka muri iki gihugu bityo umusanzu wa FDLR/FLN ukabonekera hafi.
Nubwo bimeze bityo ariko Gen Prime umugaba mukuru w’igisoda cy’u Burundi we ntabikozwa asanga urwego rw’ubutasi gukomeza rwiyegereza abarwanyi ba FDLR na FLN ari ukwiteza ibibazo n’u Rwanda kuko igihe cyose aba barwanyi bakwambuka bagahungabanya umutekano w’u Rwanda, u Burundi bwabihomberamo mu gihe u Rwanda rwakurikirana umwanzi rukamugeza aho yaturutse.
Mwizerwa Ally