Mu ma saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, abitwaje intwaro zirimo imbunda na ‘grenades’ bagabye igitero ku modoka enye mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana i Bujumbura, bica abantu umunani barimo Colonel Onesphore Nizigiyimana.
Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi ivuga ko iki gitero cyagabwe saa moya n’iminota 35, ku modoka enye zerekezaga i Bujumbura, amakuru aturuka muri iki gihugu akavuga ko ebyiri muri zo zatwitswe, izindi ebyiri aba bagizi ba nabi bazitobaguza amasasu.
Uretse na Col. Nizigiyimana wari mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye zizwi nka EASF (East Africa Standby Force), aya makuru avuga ko n’umwana we yaba yiciwe muri iki gitero, abandi babiri n’umugore we bakaba bakomeretse.
Bivugwa ko kandi iki gitero cyiciwemo umukozi wa Banki Nkuru y’u Burundi witwa Fidèle Iyamuremye.
Iyi Minisiteri yaraye itangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abagabye iki gitero.
Perezida Ndayishimiye yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iki gitero, anizeza ko Leta igiye gushaka abagize uruhare muri iki gikorwa bagezwe imbete y’ubutabera. Yagize ati”Tubabajwe n’abambuzi baraye basubiye guhekura u Burundi. Ibigeragezo ntibizareka kubaho ariko aragowe ubizana. Abagizi ba nabi bose babomba gushyikirizwa ubutabera.Kandi twihanganishije imiryango yagize ibyabo.