Batayo y’ingabo z’u Burundi yavuye muri Congo Kinshasa,ababarirwa mu bihumbi basigarayo
Ingabo z’abarundi zasubiye ku cyicaro cyazo giherereye mu ntara ya Cibitoke ,intara ihana imbibe n’igihugu cya Republika ya kidemokarasiya ya Congo .
Amakuru dukesha Umunyamakuru wacu uri Kamanyola avuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri tariki 4 Gicurasi 2020 ,Izi ngabo zigera ku mubare ugize batayo ngo zambutse uruzi rwa Rusizi zihinguka ku musozi wa Kaburantwa ho muri Komine ya Buganda n’amaguru.
Aha niho izi ngabo zasanze amakamyo ya gisirikare yahise azijyana zerekeza Cibitoke.
Aba basirikare bakaba bari bavuye muri Uvira ho muri Republika ya demokarasiya ya Congo aho bari bafite misiyo yo kujya kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abarundi irwanira ku butaka bw’icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo izi ngabo zakozanyijeho n’umutwe wa RED Tabara maze zihitana abagera ku munani mu mirwano yabereye muri Gurupoma ya Kigoma ku ruhande rwa RED TABARA naho ingabo z’uBurundi zitakaza abagera kuri 30.
Uko kwambuka umugezi wa Rusizi byagenze
Umwe muri aba basirikare b’igihugu cy’u Burundi utashatse gutangaza umwirirondoro we yadutangarije ko urugendo rwa batayo yabo rwakomwe mu nkokora n’uruzi rwa Rusizi rwari rwuzuye rurasandara maze basabwa gutegereza iminsi itatu kugira ngo babaone uko bambuka.
Abaturage bo muri gurupoma ya Sange nibo bategetswe kugaburira izi ngabo muri icyo gihe cy’iminsi itatu,umwe mu bashefu ba Gurupoma ya Sange we yatangaje ko biruhukije kubona izo ngabo zitashye iwabo asaba ubuyobozi bw’igihugu kutazongera kwemerera ingabo kwinjira mu gihugu cyabo nta masezerano agaragara bagiranye kuko bishyira mu kaga abaturage b’igihugu.
Hari abandi basirikare basigayeyo
Uyu musirikare yadutangarije kandi ko hari abandi babarirwa mu bihumbi basigaye ku butaka bwa Republika ya Kidemokarasi ya Congo.
Gusa ariko Komanda wa batayo ya 112 ya Cibitoke yahakanye amakuru avuga ko hari ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa,mu gihe twandikaga iyi nkuru andi makuru atugeraho avuga ko Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahaye ingabo z’uBurundi amasaha 24 kuba zavuye ku butaka bwayo.
MWIZERWA Ally