Igisirikare cyataye muri yombi imbonerakure25 n’abayobozi b’ibabanze kibashinja gukorana n’Inyeshyamba zirwanya uRwanda
Igisirikare cy’uburundi kivuga ko cyamajije guta muri yombi abantu bagera kuri 25 harimo b’imbonerakure n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze kibashinja gukorana n’abamwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakambitse mw’ishyamba rya Kibira.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe harimo Wilson Bakara umukuru w’umurenge wa wa Rutorero,Nelson Ngirinama umukuru w’umutumba Gasebeyi, na Albert Nahabandi umukuru w’Umutumba Gafumbegeti.
Mu Mbonerakure zafashwe harimo Patient uzwi kw’izina rya Kiguru wo k’umutumba wa Kibande, Fidele Niyongabo wo k’umusozi Kabere hamwe n’akana k’agakobwa kabanaga n’imbonerakure yitwa Uwimana Deo wari wabashije guhunga akaba anasanzwe ari umuvandimwe wa Gen Godfrey Bizimana ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’Igihugu cy’uBurundi.
Nkuko tubikesha imboni ya Rwandatribune.com iri muri Komine Mabayi ivugako, byatangiye ku taliki ya 17 Mata mw’ijoro rishyira kuya 18 mata 2020 ubwo abasirikare benshi binjiye mw’ishyamba rya Kibirira rifatanye na Nyungwe aho ngo baribajyanywe no guhiga imitwe y’inyeshyamba za FLN zimaze igihe zihacumbitse.
Ngo ngo bakimara kugera aho izo nterahamwe za FLN zari zikambitse igisirikare cyaje kubona amakuru ko hari bamwe mu bayobozi b’ibanze n’Imbonerakure bakorana nizo Nyeshyamba aho babajyemuriraga ibiribwa byo kurya , nyuma yaho abasirikare bafashe ibitabo by’izo nyeshyamba basangamo amakuru arebana n’ibyo bakoreshya nabo batuma maze bahita batangira gutabwa muri yombi mu gitondo cyo kuya 18 mata 2020.
Abaturage batuye muri ako gace batangarije Radiyo RPA ko ibyo igisirikare cyakoze ari ukujijisha kuko abafashwe bose bashinjwa gukorana nizo nterahamwe byari bisanzwe bizwi n’ubutegetsi bw’UBurundi ndetse ko izo nterahamwe zimaze igihe zituye muri iryo shyamba, zakoranaga n’imbonerakure n’abamwe mu bayobozi b’ibanze k’ubufatanye n’igisirikare cy’uBurundi.
Banongeraho ko imodoka za Gisirikare hamwe na za Fuso arizo zari zisanzwe zizanira izo nyeshyamba ibyo zirya hanyuma abo bafashwe bakaba aribo babipakurura bakabishikiriza inyeshyamba za FLN.
Abaturage bavugako icyatumye igisirikare kibihinduka kikabata muri yombi ari uko baba baramennye amabanga y’ukuntu izi nyeshyamba ziyobowe na Gen.Jeva ziba mw’ishyamba rya kibira zikorana n’ubutegetsi bw’uBurundi.
Nyuma yitabwa muri yombi ryaba bantu Guverineri w’intara ya Cibitoki yahise akoresha inama arikumwe n’ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’uBurundi ndetse n’abantu 10 mu bari batawe muri yombi bahita barekurwa.
Ibi bije nyuma yaho Leta y’urwanda itahwemye kugaragaza ko leta y’uBurundi ikorana byahafi ndetse inashigikira ikanacumbikira , imitwe y’interahamwe nka CNRD/FLN na FDLR muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’uRwanda,kugeza ubu igihugu cy’uBurundi gicumbikiye imitwe itatu irwanya Leta y’uRwanda ariyo;CNRD/FLN,FDLR n’uwitwa FIAR uherutse gushingwa.
Kuba igisirikare cy’uBurundi cyemera ko hari inyeshyamba zimaze igihe ziba mw’ishyamba rya KIbirira ndetse ko zinakorana byahafi na bamwe mu bayobozi bibanze n’imbonerakure n’ikimenyetso gishimangira ko ibirego bya leta y’uRwanda k’uburundi atari icyuka.
Hategekimana Claude