Mu cyegeranyo giheruka gushirwa ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu mu gihugu cy’Uburundi Ligue Iteka ivuga ko guhera kuwa 30 kamena 2020 kugeza kuwa 20 nzeri 2020 uburenganzira bw’ikiremwamuntu i Burundi bwakomeje kujya mu murongo utukura ndetse ko bwakomeje kujya aharindimuka kuva guverinoma iyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye ishizweho.
Ligue Iteka ivugako mu gihe cy’amezi abiri n’ibyumweru bitatu Ndayishimiye agiye k’ubutegetsi, Abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka CNDD FDD basaga 186 bishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi
aho imirambo isaga 68 yabashije kuboneka naho iyindi ikaburirwa irengero , ni mu gihe kandi abasaga 290 harimo abagore 2 n’abana 85 bari munsi y’imyaka 18 bafunzwe naho abandi bantu basaga 33 bakorewe iyicarubozo ryahungabanyije bikomeye ubuzima bwabo,abandi 11 baburirwa irengero.
Ligue Iteka ikomeza igaragaza ko mu bantu 186 bishwe 48 bishwe n’igisirikare cya Leta y’uBurundi,bikozwe n’imbonerakure ndetse n’inzego z’iperereza.
Iki cyegeranyo kije gikurikiwe n’amagambo ya Agatho Rwasa umukuru w’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho ku munsi w’ejo wo kuwa 22 Nzeri 2020 aganira n’ikinyamakuru BBC yavuze ko ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD bukomeje guhohotera abayoboke b’ishyaka CNL .
Agatho Rwasa avugako abahagarariye ishyaka CNL mu ntara zose z’Uburundi baherutswe gufungwa binyuranyije n’amategeko agenga Leta y’UBurundi, ndetse ko hari n’abandi bayoboke ba CNL barenga 100 bamajije gutabwa muri yombi bagafungwa nyuma yaho umutwe wa Red- Tabara ugabiye igitero k’ubutaka bw’Uburundi ngo kandi ntaho CNL ihuriye na Red Tabara.
Yagize ati: kugeza ubu abahagarariye ishyaka ryacu CNL mu ntara hafi ya zose z’Uburundi bafunzwe binyuranyije n’amategeko Kuko bazira ubusa. Barashinjwa gukorana n’abitwaje ibirwanisho baheruka gutera mu Burundi kandi CNL ntaho ihuriye nuwo mutwe ikibabaje ni uko amategeko ariho ariko ntakurikizwe. Turasaba ko amategeko yakubahirizwa ndetse n’uburengazira bwa buri wese bukubahirizwa ,nta Muntu ukwiye kuzira ishyaka arimo Kuko uburundi atari ubwa CNDD-FDD gusa”
Agato Rwasa akomeza avugako ibi byose bikorwa n’ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi kugirango ryikize ndetse rikomeze gucecekesha abatavuga rumwe nabo.
Hategekimana Claude