Abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa bw’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika AMISOM mu gihugu cya Somaliya babarizwa muri Batayo ya 56 barashinja bamwe mu bayobozi babo kunyereza mazutu na esansi zigenewe gukoreshwa n’imodoka za gisirikare bakazigurisha umutwe w’iterabwoba wa Al shabab.
Nkuko tubikesha Radiyo ya RPA aba basirikare bavuga ko hashize iminsi itanu abayobozi babo barimo Maj Ndayizeye n’umwunganizi we Maj Ndenzako bahagarikiwe n’umukuru wabo Lt.Col Ntivyishimirwa banyereza Mazutu na Esansi aho bayikura mu birindiro by’izi ngabo biherereye mu gace ka Tigoo mu mugi wa Jowhar maze bakayigurisha umutwe wa Al shabab,kandi mu butumwa bwabajyanye ari ukurandura uwo mutwe.
Aba basirikare banongera ho kuwa 22 Gicurasi 2020 amasiterine y’amazutu na risanse byasohowe muri bino birindiro nta bisobanuro bifatika ndetse ntibanamenye irengero ryayo bihagarikiwe nabo ba majoro babiri, nyuma y’iminsi ibiri gusa andi masiterine y’amazutu na risansi nayo yasohowe muri sitoke aranyuruzwa bihagarikiwe na none na Maj Ndayizeye arikumwe na Maj Ndenzako.
Kuwa 26 gicurasi na none imodoka yo mu bwoko bwa HIACE yapakiye izindi siterine eshanu ishaka kuzikura muriyo pozisiyo maze abasirikare bato barigaragambya niko gufunga umuhanda babuza iyo modoka gusohoka ariko nyuma yakanya gato ukuriye batayo ya 56 ariwe Lt Col Ntivyishimirwa uzwi ku kazina ka Kirapanze yahise ategeka abo basirikare guhita bafungura umuhanda bakareka iyo modoka igasohoka maze nabo bahita bubahiriza amabwiriza y’ubakuriye.
Aba basirikare banongeraho ko mu minsi 5 gusa hamajije kunyerezwa amasiterine agera kuri 15 bakemeza ko ntahandi ajya ko agurishwa umutwe w’iterabwoba wa Al shabab usanzwe ukunda kugaba ibitero ku ingabo za Aafurika y’unze ubumwe AMISON ziri m’ubutumwa bwo kurinda umutekano mu gihugu cya Somaliya.
HATEGEKIMANA Claude