Muri Komini Kibago mu ntara ya Makamba haravugwa urupfu rw’uwitwa Jean Bosco Ndihokubnwayo bivugwa ko yari umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD bazwi nk’Imbonerakure wivuganwe na abagenzi be bapfa impaka zishingiye ku mafaranga .
Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi bivuga ko aba basore bose barimo gusangira inzoga ahantu mu kabare, nyuma ngo havuka amakimbira ashingiye ku kudahuza ibitekerezo by’uko bari bugabane amafaranga avanwe mu mitungo baba banyaze abaturage.
Nyuma aya makimbirane yaje guhoshya bose barataha, gusa uwitwa Ndihokubwayo atashye ajya iwe, ngo nibwo yatemaguwe hakoreshejwe umuhoro.
Abatuye umudugudu wa Ruhimba ngo batunguwe no kubona ubuyobozi bwihutiye gushyingura iyi mbonerakure, nta n’iperereza na rimwe rikozwe n’inzego z’ibishinzwe.
Jean Bosco Ndihokubwayo ni umwe mu Mbonerakure zakoreraga hafi y’umupaka wa Tanzania , aho zagiye zivugwa mu kwambura abucuruzi baba bavuye mu bihugu byombi. Binavugwa ko amafaranga yavuye mubyo bambuye ariyo yateye amakimbirane bagiranye kugeza ubwo byaje gutuma bagenzi be bamutegera mu nzira bakamwivugana.