Abantu batamenyekanye bitwaje imbunda nini, bateye gereza ya Kakwangura, iherereye mu mu gace ka Bel Air, mu mujyi wa Butembo, ni muri Kivu y’amajyaruguru abarenga 800 baratoroka Bose.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Congoleo.net batangaje ko kuri uyu wa 10 Kanama 2022 humvikanye urufaya rw’amasasu y’imbunda ziremereye, ahagana mu masaha ya saa 8h00 za mu gitondo. Nyuma y’ayo masasu abagororwa bamwe baje gutoroka.
Umwe mubatorotse kuri Iyi gereza watanze ubuhamya yavuze ko abateye bashobora kuba ari inyeshyamba za ADF zirwanya Leta ya Uganda,kuko nk’uko uyu watanze ubuhamya yabitangaje ngo indimi zabo zari zigoye kuzumva.
Yakomeje avuga ati: “Bamwe muri bo bari bambaye imyenda yashwanyaguwe, abandi bambaye imyenda y’abasilamu. Mubyukuri bitwaje intwaro nyinshi bikomeye kuburyo ntashobora kuvuga ko ari abarwanyi ba Mai-Mai “.yagaragaje Kandi ko izi nyeshyamba zabanje kwibasira agace FARDC, iherereye hafi ya Kakwangura. Aha akavuga ko ariho haturutse urusaku rwabanje kumvikana.
Izi nyeshyamba zigeze kuri gereza ,abashinzwe umutekano bahunze hanyuma abagizi ba nabi batangira gukingura n’umuryango w’imbere, barinjira hanyuma baradusohora badushoreye nuko benshi turatoroka turahunga.yavuze ati “mubyukuri twarokowe n’Imana yonyine Kuko nta musirikare n’umwe wa Leta wigeze aza gutabarwa.”
Yakomeje avuga ko abagizi ba nabi babashoreye nk’intama,bari imfungwa zirenga 870,Tugeze imbere nibwo benshi twateguye gutoroka ariko dufite ubwoba ko dushobora kuraswa kubw’amahirwe biraduhira.
Aka gace karimo umutekano muke ukomoka kunyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.
Umuhoza Yves