Abantu 2 barimo umukozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa RD Congo ANR baturikanwe n’igisasu bivugwa ko cyakozwe n’ibyihebe by‘umutwe wa ADF.
Radio Okapi yanditse ko iki gisasu cyatezwe imbere y’ibiro by’Ubutasi bwa Repubulika iharaniora Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Butembo.
Abaturikanwe n’iki gisasu uko ari 2 nta numwe wapfuye, kuri ubu barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Butembo CSP Ngoma Polo avuga ko nta gushidikanya ibisasu nk’icyaturikanye aba bantu barimo n’umuyobozi wa ANR i Butembo bizwi neza ko bikorwa n’abarwanyi b’Umutwe wa ADF.
Polo avuga ko iki gisasu cyari gikozwe hifashishijwe ibisa na Telefoni ngendanwa.
CSP Polo Ngoma yasabye abaturage kwirinda gutora ibikoresho batazi, cyane ko ngo abarwanyi ba ADF bakunze gukora ibiturika nk’ibi bifashishije bimwe mu bikoresho byo mu ngo, ku buryo bishobora gutwara ubuzima bwa benshi.