Imirambo 2 y’abarwanyi ba FLN bari bateye mu Bweyeye yasanganywe imyambaro n’ibikoresho by’igisilikare cy’uBurundi FDN
Kuva saa tatu n’iminota 10 zijoro ni bwo amasasu yatangiye kuhumvikana ubwo abarwanyi bari hagati y’icumi na 15 b’Umutwe wa FLN bari bambutse uwo mugezi baturutse mu ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy’abasirikare ba RDF, kikabasubiza inyuma kibuno mpamaguru.
Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by’ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n’amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n’ibindi byangiritse.
Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n’amaraso n’ahantu bigaragara ko hasa n’aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpimbano itari ihasanzwe kuko ari mu ishyamba, amaraso yamanukaga akagera hepfo ku mugezi, iyo utereye hakurya yaho ni i Burundi,habonekaga aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.
Aho imirwano yabereye, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y’abo barwanyi, Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge, amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.
Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe – antibiotique], imakasi n’utundi dukoresho tw’ibanze two kwa muganga.
Birashoboka ko uwo murambo ari uw’umurwanyi wakoraga nk’umuganga. Hari kandi uturindantoki n’amandazi manini amwe i Kigali ,abiri rimwe ryasadutsemo kabiri cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y’umukara.
Umanutse hepfo, uyoborwa na none n’amaraso ku buryo bisa n’aho umurambo w’umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.
Uwo murambo ni uw’umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n’ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y’ugutwi neza.
Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa “Super Dips”, zimwe bavanga n’amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.
Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y’uko uyigeraho ubona ibisigazwa by’amasasu byinshi.
Abo barwanyi baguye muri “Ambush”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri “Ambush” y’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi.
Ati “Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y’icyombo, impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’imiti.”
Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.
Yakomeje ati “Ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiriye.”
Ingabo z’u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega “Ambush” ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n’umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.