Kuva mu kwiyamamaza kugeza ageze ku butegetsi mu 2019, Perezida Felix Antoine Tshisekedi, yari afite gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Muri manifesto ya Perezida Tshisekedi harimo ingingo ivuga ko agomba kurandura imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo yose.
Mu gutangira,hashyizweho operasiyo zihariye zigamije kurandura iyi mitwe.ku ikubitiro haje iyitwa operasiyo SOKOLA;Sokola bivuze ‘gusukura’.Iyi yari igizwe n’ibice bibiri aribyo Sokola 1 na Sokola 2.i Goma ubwo MONUSCO yakiraga umuyobozi wa SOKOLA 1
Operasiyo Sokola 1 yatangiye mu mpera za 2019 ibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru na Maniema ikora k’uburyo bugaragara nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo Lt Anthon Mwalushayi ubwo yemezaga ko kuwa 01 Mutarama 2021 baivuganye abayobozi bagera kuri 14 bo muri ADF ndetse bakanasenya ibirindiro bitandukanye by’uyu mutwe.
Operasiyo Sokola 2 nayo yatangiye muri 2019 ishyirwa muri Kivu y’amajyepfo nayo ikaba yarasenye ibirindiro bya CNRD- FLN muri operasiyo yakozwe kuwa 29-30 Ugushyingo 2019
Uko yisanze akorana n’imitwe ihungabanya umutekano mu gihugu ayoboye
Muri iki gihugu harimo imitwe myinshi yitwaje intwaro, ikomoka imbere mu gihugu, ndetse n’imitwe itandukanye mva mahanga.
Iyi mitwe itandukanye imwe yagiye ibyarwa n’indi ku buryo imyinshi ifitanye isano. Urugero ni nk’umutwe wa Nyatura wabyawe na FDLR bivugwa iyi mitwe yombi iterwa inkunga na Leta ya Congo.
Muri Raporo zitandukanye kandi zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zagaragaje ko amahoro n’umutekano byo mu burasirazuba bwa Congo bidashobora kugerwaho, mu gihe ingabo za Leta zikiri gufatanya n’imitwe y’inyeshyamba, byitwa ko bari kugarura amahoro. kandi izo nyeshyamba arizo zica ibintu byose.
Muri raporo yakozwe n’umuryango w’Abibumbye yasohotse kuwa 29 Kamena 2022, yakorewe mu nama y’9081 nomero CS / 14952, aho baganiraga ku mutekano w’Uburasirazuba bwa Congo. Aha niho bagaragaje ko ubutegetsi bwa DRC busigaye bufatanya n’imitwe yitwaje intwaro,banemeza ko ibi bintu bishobora no kuba intandaro yo kutarangira k’umutekano muke ubarizwa muri aka karere.
Ibi kandi byagarutsweho na bamwe mu babaye mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse bari n’abayobozi bakuru aho bagiye bavuga ko gutandukanya FDLR na FARDC ari nko kuvangura amazi n’ifu.
Byakunze kuvugwa kandi na Col Bora Manase wanabaye mu ngabo za Leta ya Congo igihe kinini, aho we yiyemereye ko intwaro n’ibikoresho babikuraga muri Leta ndetse n’imiti bayibazaniraga yongera gushimangira ko gutandukanya FDLR na FARDC bigoye kurusha uko wavangura amazi n’ifu.
Ibi kandi byanagarutsweho na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rw’akazi muri DRC kuwa 04 Werurwe 2023, agasaba ubutegetsi bwa Tshisekedi kureka kwitiranya ibibazo,no kwigaragura mu mitwe y’inyeshyamba bibeshya ko bari gukemura ikibazo basanganywe
Muri iyi mitwe twavuze haruguru muri Kivu y’amajyaruguru gusa habarizwa 64 muriyo hakabamo 7 ikomoka mu mahanga. Muriyo mitwe habamo uwitwa M23 washinzwe n’abanyagihugu bagamije kurengera uburenganzira bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Uyu mutwe wa M23 weguye intwaro utangira kurwana uvuga ko Leta yanze gukemura no kubahiriza amasezerano bagiranye. Ni intambara yatangiye kuwa 07 Ugushyingo 2021 itangira guhangana na Leta ku mugaragaro ndetse bifata indi ntera ubwo uyu mutwe wigaruriraga ibice bitandukanye byo muri Kivu y’amajyaruguru.
Byagenze gute ngo Tshisekedi yisange akorana n’imitwe yitwaje intwaro aho kuyirwanya?
Nyuma yo kwisanga mu ntambara ikomeye n’uyu mutwe w’inyeshyamba Perezida Tshisekedi yagiye agirwa inama zitandukanye zo kwifashisha zimwe mu nyeshyamba zibarizwa mu gihugu cye Dore ko zarimo n’izirusha ingabo ze kurwana zirimo na FDLR yatozaga ingabo za Leta.
Ubwo byari bikomeye muri 2022 ingabo za Leta zisumbirijwe ubuyobozi bw’iki gihugu bwize inama yo kwifashisha FDLR ndetse n’umwana wayo witwa Nyatura. Aba bose bararwanye ndetse bagenda biyongeramo abandi kugeza ubwo hatangajwe ko FARDC iri gufatanya na FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro bo mu Burayi, mu kurwana na M23.
Nyuma yo kwifatanya n’iyi mitwe y’inyeshyamba byitwa ko bari kurwanya undi mutwe w’inyeshyamba, byatumye uyu mu Perezida yisanga muri Raporo zitandukanye zemeza ko Tshisekedi ashyigikiye imitwe y’inyeshyamba, kandi iyo mitwe ihohotera abene gihugu batandukanye nk’uko byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye.
Izi mpamvu zose twabonye haruguru ndetse n’izindi nyinshi tutavuze zemeza ko kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro burasirazuba bwa Congo bidashoboka.