Ku munsi mpuzamahanga wizihizwa buri kuwa 8 Werurwe wa buri mwaka, Ejo ubwo Abagore bo mu mujyi wa Goma bizihizaga umunsi wabo, hajemo igisa no kwigaragabya bamagana ingabo za EAC ko zakwirukanwa zikava k’ubutaka bw’igihugu cyabo.
Ibi babishingiyeho, bavuga ko mu gihe cy’ukwezi kose kurenga izi ngabo zimaze k’ubutaka bwa Congo, kuba zidashobora guhangana no guhashya umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi twa Kivu y’amajyaruguru ko zasubizwa iwabo kuko kuva zidashobora kuzirukana ko ntacyo zimaze.
Nubwo aba bagore basabye ibi, ariko mu itangazo ry’asohowe na Lt col Guillaume Ndjike, nk’umuvugizi wa Guverineri mu bya Gisirikare yasabye abaturage kutibasira ingabo z’akarere mu buryo ubwo aribwo bwose.
Yasobanuye ko abasirikare ba Kenya n’Uburundi baje I Goma gusigasira ubwumvikane bwo guhagarika imirwano FARDC n’inyeshyamba za M23 yashyizeho umukono.
Ibi bibaye mu gihe abayobozi ba kivu y’amajyaruguru bakomeje gusaba abaturage gutegereza ibyazanye izo ngabo zigashyira mu bikorwa icya bazanye.
Constant Ndima nawe yahamagariye abaturage gutuza, ahubwo bagafasha igisirikare cya EAC kuzuza inshingano zacyo no gukora akazi kabo ntayandi mananiza abayeho.
Mukarutesi Jessica
ni hatali