Nkuko byemejwe mu nama yabereye iPinga muri Walikare mu nama yahuje Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC buhagarariwe na Gen.Tchilimwami n’abayobozi b’imitwe y’aba Mai Mai bibumbiye mu ihuriro CMC Nyatura Hutu,iyobowe na Gen.Maj Dominique,NDC NDUME NDUME iyobowe na Gen.Guidon Shimirayi ndetse na FDLR yari ihagarariwe na Maj. Silencieux.
Mu byibanzweho muri aya masezerano nuko iyi mi igomba gukorera hamwe n’ingabo za Leta FARDC kugirango birukane inyeshyamba za M23 mu gace kose ziherereyemo,ibi kandi byagarutsweho n’Umuvugizi wa M23 Maj.Willy Ngoma mu itangazo yasohoye ryo kuwa 13 Gicurasi 2022.
Tugarutse ku ruhande rwa FDLR rwari rwohereje umusilikare usanzwe akuriye abarwanyi b’umutwe wa CRAP ukorera Masisi ukunze kwiyita Mai Mai Abazungu,ukaba uyoborwa na Maj Silencieux Inkodos wakunze kugarukwaho mu itangazamakuru Rwandatribune ikaba yacukumbuye byinshi kuriwe cyane ko hari n’ibindi bikorwa yakunze kuvugwamo by’urugomo rukorwa n’uyu mutwe wa CRAP yiyise Mai Mai Abazungu.
Ese Maj.Silencieux ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri yitwa Musabyimana Jean de la Croix yavutse mu mwaka w’1979 avukira mu cyahoze ari Komini Karago,Perefegitura ya gisenyi ubu ni mu Murenge wa Karago,Akarere ka Nyabihu,yinjiye mu gisilikare cya FAR mu mwaka 1993 ubwo ingabo za FPR zafataga ubutegetsi Silencieux yahungiye muri Zayire afite ipeti rya Serija,uyu Silencieux akaba ari umuvandimwe wa Col.Ruhinda usanzwe ariwe muyobozi mukuru w’umutwe wa CRAP.
Musabyimana Jean de la Croix uzwei ku mazina ya Silencieux Inkodos mu mwaka wa 2000 nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya gisilikare ESM ahitwa iGikoma muri Kivu y’amajyepfo iri shuri ryari ryashinzwe n’umutwe wa ALIR yaryizemo umwaka umwe ahakura ipeti rya Su Liyetena.
Mu mwaka wa 2002 yoherejwe muri Btayo Pentagone ayimaramo imyaka 2,nyuma aza koherezwa muri Batayo SOMEKI,avamo yoherezwa muri CRAP iMasisi kuva muri 2013 kugeza nanubu,ikompanyi ayoboye muri iki gihe ifite inshingano zo gusoresha aborozi b’ahitwa mu Bwiza no gukorana bya hafi n’umutwe wa Mai mai APCLS uyobowe na Gen.Jeanvier Karayire.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Amakuru utanze wibeshye cyane.Ntabwo yavutse 1979 Ubwo se yaba yarinjiye muri FAR afite imyaka 14? Yavutse hagati ya 1970-1974 kandi ntacyo apfana na Ruhinda rwose gusa bavuka mu cyahoze ari komini Karago ubu ni mu karere ka Nyabihu. Uyu silencieux avuka mu cyahoze ari secteur Gakarara ubu ni mu murenge wa Jenda .
Urakoze nsenga ese ubona Fdlr izaducungura niba birirwa muri ibyo ubwo Sirenciex araje nawe abe ifumbire rya Congo,ndabona ubizi twe iyi coalition ya fardc tuyifitemo nyungu kiii
Rwandatribune muri abambere ariko mufite umunyamakuru umwe gusa witwa Ally abandi muzabirukane ntacyo bakora urabona ko byibuze appreciyion ya Nsenga yerekanako Ally 60% inkuru ze zifite facts