Revokate Karimangingo,inshuti ya Gen.Mudacumura,inshuti ya Kayumba Nyamwasa,akaba akadasohoka ka Nsabimana Sankara muri FLN.
Nk’uko mu nkuru yacu yatambutse yagiraga iti: https://rwandatribune.com/breaking-news-revocate-karemangingo-wari-umuterankunga-wa-cnrd-fln-arasiwe-muri-mozambike/, iyi nkuru ikaba yaje kuba impamo ndetse urupfu rwe rukaba rwaremeje n’ubuyobozi bwa Polisi ya Mozambike ko uyu mugabo yiciwe ahitwa Matola mu murwa mukuru wa Maputo.
Revokate Karimangingo wari umucuruzi ukomeye akaba yaranabaye umwe mu ngabo z’uRwanda zatsinzwe EX FAR.Uyu mugabo kuva yagera muri Mozambike,ntiyigeze aryama ngo atuze kuko yumvaga ubutegetsi buriho mu Rwanda bugomba kuvaho bugasimbuzwa ubwa FDLR,ninaho yamaze imyaka myinshi ari inshuti ya Gen Mudacumura umukuru wa FDLR/FOCA,akaba yarabaye muri komite z’Abanyarwanda baba muri Mozambike bakusanyaga inkunga bakazoherereza Umutwe wa FDLR,bivugwako uyu mugabo nta joro ryacaga atarahamagarana na Gen Mudacumura Syvestre.
Nyuma ntibyaciye kabiri ahagana mu mpera z’umwaka wa 2014,uyu Karemangingo yashinguye akarenge muri FDLR akerekeza muri RNC ya Kayumba Nyamwasa abisabwe na Nsabimana Callixte Sankara,icyo gihe n’ubundi yahise aba umwe mu bakomeye mu gihugu cya Mozambike bakusanyirizaga bya hafi inkunga nyinshi zavaga mu bacuruzi bo mu mujyi wa Maputo zikerekeza mu mufuka wa Kayumba Nyamwasa.
Mu mwaka wa 2016 Karimangningo Revokate,Nsabimana Callixte Sankara na Kazigaba Andre batangiye ibikorwa byo kwigumura kuri RNC ,ndetse nibwo bashinze ishyaka RRM muri icyo gihe bahise bategura umugambi wo gutorokesha Ntamuhanga Cassien wari ufungiwe muri Gereza mu Rwanda,ndetse ubwo Ntamuhanga yageraga muri mozambike amakuru menshi yageraga kuri Rwandatribune yavugaga ko yiberaga mu rugo rwa Revokate.
Ahagana mu mwaka wa 2018 Revokate Karemangingo yashinze Umutwe w’abicanyi afatanyije na Kazigaba Andre ugamije kwikiza abantu bose bafite impapuro z’inzira zatanzwe n’igihugu cy’uRwanda ndetse na bamwe mu bahagararaye Diaspora nyarwanda ikorera muri Mozambike,uwo mutwe ukaba ari nawo wishe Nyakwigendera Baziga wari uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambike.
Revokate kandi umwe mu bahoze muri RNC utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Mozambike,ko yari amaze iminsi ahanganye na bamwe mu barwanashyaka ba RNC baba muri Mozambike aho bamushinjaga kubabangamira yitwaje amafaranga afite,agashyira imbere inyungu za CNRD FLN,ku buryo ntawundi yashakaga ko avuga uyu mutangabuhamya akaba yavuze ko nta kabuza urupfu rwa Revokate Karimangingo,Umutwe wa RNC ururi inyuma kuko yari yarabangamiye inyungu zayo kandi ko Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari batari kumworohera.
Mwizerwa Ally