Mu gihugu ca Côte d’Ivoire hari abagore bahembwa ngo baje kuririra abapfuye kandi batanabazi.
Umwe mu bagore baganiriye na France24 dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mwuga wo kuririra abapfuye bamaze igihe bawukora,kandi ukaba ubatunze akaba ariho akura amafaranga yo kwishyura inzu ndetse n’amafaranga y’ishuri.
Uyu mugore uzwi ku mazina ya Amina yavuzeko mu kazi kaburi munsi bakora imyitozo yo kurira ndetse bakanategura n’indirimbo bazaririmba mu gihe cyo guherekeza nyakwigendera.
Yagize ati:twishakamo amarira tukivuruguta mu ivu kandi bikemera kabone n’ubwo benshi muri ba nyakwigendera tuba tutabazi,ariko ibi byose tubihuza n’umuco w’igihugu cyacu aho kuririra uwapfuye ari ihame.
Uyu mugore avuga ko umuhango umwe wishyurwa igihembo cy’amadorari y’Amerika arenga 400$ ni mafaranga kandi ari hejuru y’ibihumbi Magana ane y’amanyarwanda,aba bagore bakaba bavuga ko nta kindi bashora usibye impano ibarimo yo kurira kandi bakagira n’amakorari yabigize umwuga amenyereye guherekeza iki gikorwa.
Uyu mutegarugori Amina asoza avuga ko iyo mpano yo kurira ari umurage basigiwe n’abakurambere babo,bo mu bwoko bw’aba ” Bétés ” bigenda bihererekanywa n’abakobwa babo .
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo bury bisobanuye ngo nta mwuga udakiza uretse uwo kuroga,aba bagore bavuga ko umwuga wabo wabahiriye.
UWINEZA Adeline