Nyuma yuko ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bikinagijwe n’Abasirikare b’u Rwanda, byagaragaje ko byongeye kubura agahanga ndetse binerekana ibikoresho birimo imbunga biherutse kwambura abasirikare ba Leta ya Mozambique.
Uyu mutwe w’ibyihebe wa IS-Moz uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu, wagafaragaje ibitwaro birimo bisasu biremereye ndetse n’imbunda uvuga ko wambuye abasirikare b’Igihugu.
Ibi bikoresho bivugwa ko byafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje nko ku itariki 09 Nyakanga 2022 ubwo ibyihebe by’uyu mutwe byagabaga igitero ku basirikare b’Igihugu mu gace ka Pundanhar, bigakubita inshuri abazirikare bagakizwa n’amaguru.
Hari amakuru atangwa n’umusesenguzi mu bijyanye n’intambara zo mu Bihugu binyuranye muri Afurika, avuga ko izi ntwaro harimo n’izafashwe kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena ubwo aba barwanyi batangiraga kubaga ibitero mu Birindiro by’igisirikare cy’Igihugu bizwi nka Mandimba biherereye mu gace ka Nangande.
Uyu mutwe w’iterabwoba wa IS-Moz uherutse gutangaza ko mu kwezi kwa Kamena konyine, wagabye ibitero bigera kuri 19 mu bice binyuranye birimo ibi twavuze haruguru ndetse na Macomia, Maidumbe, Ancuabe na Chiure.
Uyu mutwe kandi watangaje ko ibi bitero byahitanye abantu 33 barimo abasirikare 10.
Gusa uyu mutwe wagiye uhashywa n’ibikorwa bihuriweho n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, ndetse bikagenda bitakaza ibice byinshi wari warigaruriye ndetse bimwe bikaza gusubizwamo abaturage bari barahunze.
RWANDATRIBUNE.COM
Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.