Kuva mu gito cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ugushyingo, ubwoba ni bwose mu mashuri yo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Kameruni.
Mu ishuri ryisumbuye ryigisha indimi ebyiri ryitwa Ékondo Titi ryibasiwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.
Umubare w’agateganyo watangajwe wagaragaje ko abanyeshuri bane (4) bahaburiye ubuzima n’aho umwarimukazi umwe arakomereka bikomeye.
Nkuko isôoko y’amakuru y’ubwanditsi bwa KameruniWeb dukesha iyi nkuru,ibigaragaza.yatangaje ko byibuze amashuri atatu ariyo yibasiwe n’ibi bitero byitwaje imbunda, ayo mashuri ni aya GBHS Ekondo Titi, St Pius na Redemption.
Bivugwa ko abakekwaho iterabwoba bageze ku ishuri bafite ibikoresho biturika maze batangira kurasa ku banyeshuri. Biravugwa ko no mu bindi bigo hari abahohotewe. Kugeza ubu nta mutwe witwaje intwaro wari wigamba ibi bitero.
Ibi bitero bibaye nyuma yo kutumvikana kwa “Jenerali Kommando”, umuyobozi ukomeye w’umutwe witwaje intwaro witwa Ambazoniya mu ishami rya Momo yayoboraga.
Ikibabaje nkuko umunyamakuru Michel Biem Tong wabitangarije Cameron web abivuga ngo biratangaje kuko abarwanashyaka begereye “Ikigo cy’ingabo z ‘Ambazonia” (umutwe w’ingabo witwaje intwaro uterwa inkunga n’abashinzwe iperereza bo muri Kameruni barimo n’umugizi wa nabi Émile Bamkoui), harimo na Sikod Judson, bamwemeje ko baretse guverinoma y’agateganyo ikishyira ikizana.
“Jenerali King Commando” wa Ambazoniya, wiyise umwami w’ishami rya Momo mu karere k’amajyaruguru y’uburengerazuba yari yabyanze gusa amatsinda amwe yitandukanije nawe harimo na Ambazonia Defense Force (ADF) yari yashyize igiciro ku mutwe w’uyu mujenerari cy’Amafaranga miliyoni 10 y’ama CFA gusa mu itangazo ry’urupfu rwe, abayobozi ba ADF ntibahishe umunezero wabo.
Twabibutsa ko hashize ibyumweru byinshi habaye imirwano ishyamiranyije imitwe itandukanye itavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu byumweru bishize, habaye intambara ikaze hagati y’amatsinda atandukanye yo kwitandukanya na Ambazone.ibi byatumye bisanga mu manza zahuje iyi mitwe yarwanaga yo ubwayo bashinjanya ubushotaranyi no gutwarana ibikoresho bya gisirikari.
Mu rwego rwo kumenya igitekerezo nyacyo gitera aya makimbirane hagati y’amatsinda yitandukanije n’amacakubiri, “Jenerali NTA MBABAZI” amaze gusohokana n’abayobozi be icumi.
Gusa kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga ntamutwe n’umwe muri iyi wari wigamba ibi bitero biteye ubwoba.
M.Louis Marie