Imirwano yabereye mu gace ka Duwane yaguyemo abasirikare batandukanye barimo na Kapiteni Maposo Elindosia wo muri FARDC mu gihe iyi mirwano bivugwa ko yahuje M23 na FDLR, nyamara abaguyemo bakaba ari abo muri FARDC.
Iyicwa rya Capt.Maposo wari umwarimu mu ishuri rya FDLR riri Tongo ryongeye gushimangira ubufatanye bwa FARDC na FDLR
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Tongo yemeje ko Capt.Maposo Elindosia ubarizwa muri UNITE DE COMBAT EN JUNGLE,akaba ari umutwe udasanzwe ubarizwa muri FARDC yiciwe mu mirwano yahanganishije FDLR na M23.
Ibirango
Ubusanzwe uyu Capt.Maposo Elindosia yari yaroherejwe mu butumwa bwihariye yahawe na Lt.Gen Chiko Tchitambwe umugaba mukuru w’ingabo za FARDC kongerera ubushobozi inyeshyamba za FDLR zari mu mahugurwa mu gace ka Duwani, uyu Capt. Maposo Elindosia akaba yarazanye n’abasilikare umunane b’abarimu.
Amapeti ye yagaragajwe
Igitero cyagabwe kuri uyu mutwe wa FDLR cyiciwemo abantu benshi bari muri ayo masomo ndetse n’abarimu barimo uyu Capt.Maposo Elindosia.
Nta gihe umuryango w’abibumbye UN, Ubumwe bw’uburayi, Leta z’ubumwe z’Amerika ndetse na Leta y’u Rwanda byashinje leta ya DRC guha ibikoresho umutwe wa FDLR,amafaranga ndetse n’ubundi bufatanye mu bya gisilikare ariko Leta ya Congo yakomeje kubihakana.
Imbunda uyu musirikare yarari gukoresha yahise ifatwa
Umunyapolotiki utavuga rumwe na leta ya Congo Bwana Corneille Enanga wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora yahamije ko bamwe mu barinda Perezida Tshisekedi harimo abarwanyi ba FDLR boherejwe na Gen.Omega.
Byinshi kuri iyi nkuru kurikira video:
Mwizerwa Ally