Umuvugizi wa FLN Capt Nkikabahizi Vedaste wakunze kwiyita Steven Tambula yiciwe mu gitero cyiswe Inkuba
Mu ma taliki ya 21 Nzeri 2024 mu ishyamba ry’ikibira habaye imirwano y’akanya gato yisasiye abarwanyi ba FLN benshi bivugwa ko yahanganishije umutwe wa CNRD/FLN n’ingabo z’uBurundi FDNB.
Amasoko atandukanye ya Rwandatribune ari mu Cibitoke yavuze ko iyi mirwano yaguyemo abarwanyi ba FLN barenga 60 ,mu bapfuye harimo uwitwa Capt Stven Tambula wari umuvugizi wa FLN n’umusilikare wo ku rwego rwa Colonel wafashwe mpiri.
Umwe mu banyamakuru ba Radio REMA FM utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko ya Rwandatribune ko iyi mirwano yahanganishije abasilikare bo mu Ntwaramiheto z’uburundi babarizwa muri Batayo ya 120 n’abarwanyi bo mu mutwe wa FLN,uyu munyamakuru avuga ko mu byo yamenye harimo abasilikare bo kuruhande rw’uBurundi baguye muri iyi mirwano yabashamiranyije na FLN bagera kuri 17.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko Ubuyobozi bw’igisilikare bwo mu Karere ka Ciitoki buri gushira mu ngiro amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’intebe Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika mu ruzinduko yari aherutse gukorera mu Ntara ya Cibitoki ,aho yasize ategetse igisilikare cya Leta ko kigomba kurasa umutwe witwaje intwaro wa FLN.
Mu bandi barwanyi ba FLN baguye muri iyi mirwano Liyetena Mbarushimana Eric wari ushinzwe ibikorwa bya Logisitc muri FLN akaba avuka mu Karere ka Karongi,Intara y’uburengerazuba ,Major Hakizimana alias Kanyoni na Col.Makasi warashwe mu gatuza akaba arikuvurizwa ahantu h’ibanga.
Infu z’abo basilikare zije ziyongereye kw’ibura rimaze igihe kirekire rya Gen.Maj Hakizimana Jeva antoine bivugwa ko yarwaye amaguru akaba asigaye agenda bamuhetse mu ngombyi.
Benshi mu bapfuye harimo abanyamakuru ba Radio Ubwiyunge yashinzwe na FLN ndetse n’abakobwa bari bashinzwe kwita ku bayobozi ba FLN ,ikindi amasoko yacu ahamya nuko hari abarwanyi ba FLN bafashwe matekwa na Leta y’uburundi ikaba ishobora kuzaboherereza uRwanda nkuko uRwanda narwo rwayihaye abarwanyi ba RED TABARA .
Capt Steven Tambula wari umuvugizi wa FLN ni muntu ki?
Nkuko twabivuze haruguru yitwa Nkikabahizi Vedaste ni murumuna wa Col.Rusanganwa Alexi Guado , yavutse mu mwaka wa 1983,avukira muri Komini Rukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo,yinjiye mu gisilikare cya FLN muri 2018 akaba yarahoze ari umunyamakuru wa Radio 10 ikorera mu Rwanda ,aho yaje asanga mukuru we Col.Guado.
Amasomo ya gisilikare yayakoreye ahitwa Twinyoni mu ishyamba rya Kibira muri iki gihe yari afite ipeti ya Kapiteni,abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko iyi ntebe y’umuvugizi wa FLN yagiye itera umwaku abayicayeho,aha twahera kuri Maj.Nsabimana Sankala na Capt Nsengimana Herman batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bazanwa mu Rwanda ,mu gihe Capt Stven Tambula aherutse kwicwa .
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.