Lt. Col.Malengamo umusirikare mukuru mu ngabo za Centre Africa(FACA) wari uyoboye ingabo zo mu gace ka Obo gaheruka guterwa n’inyeshyamba yashinjwe na bagenzi be ko yibye amafaranga agenewe ibibatunga bakajya kurwana bashonje bikabaviramo gutsindwa.
Ikinyamakuru CNC dukesha iyi nkuru kivuga ko Liyetona-Koloneli Malengamo, usanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Centre Africa (FACA) muri Obo, yanyereje amafaranga yoherejwe na Minisiteri y’ingabo ngo atunge abasirikare biteguraga guhangana n’inyeshyamba za CPC zari zije ziva muri(Zemio) Perefegitura ya Haut-Mbomou.
Ibi ngo byatumye ingabo zijya mu rugamba zishonje benshi muri izi ngabo bashinja Afande wabo kuba ari umwe mu batumye batsindwa uru rugamba rwari rubahanganishije inyeshyama za CPC ziyobowe na Francois Bozize wahoze ayobora iki gihugu.
Mu kwiregura kwa Lt. Col Malengamo avuga ko amafaranga yagombaga gutunga ingabo zo mu gace ka Obo yari ayoboye yose yashyowe mu bikorwa by’amatora yabaye kuwa 27 Ukuboza 2020 bityo bakisanga amafaranga batungisha abasirikare yabashiranye.
Obo ni kamwe mu duce, dukomerejemo imirwano, cyane ko gaturanye na Zemio gaheruka kwigarurirwa n’inyeshyamba za Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC.
Ildephonse Dusabe