Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu saa Kumi nimwe na 45 inyeshyamba za CPC zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Centre Africa n’ingabo z’Uburusiya kuri bariyeri ya pk12 mu murwa mukuru Bangui.
Nk’uko abatangabuhamya baganiriye na na CNC babitangaza ngo mu nyeshyamba zagabye iki gitero harimo abagera ku icumi bari bitwaje ibisasu bya rutura n’imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov bashakaga kwinjira mu duce twa PK 11, Damala, PK 12 na Pindao ahari amabariyeri y’ingabo za Centre Africa n’iz’Abarusiya zaje mu butumwa bw’amahoro.
Kugeza mu ma saa Tatu z’igitondo amasusu menshi yakomje kumvikakana mu duce twinshi duhana imbibi n’umurwa mukuru.
Amakuru akomeza avuga ko muri utu duce twabereyemo imirwano ikomeye, abaturage bataye ingo zabo, aho binakekwa ko muri ayo mazu arimo ubusa ariho inyeshyamba za CPC zirangajwe imbere na Francois Bozize wahoze ayobora iki gihugu zicumbitse.
Ildephonse Dusabe